N'ubwo hasojwe icyumweru cy'umuryango haracyari byinshi byo gukora: Minisitiri Uwimana Consolée

Mu murenge wa Ruharambuga ho mu karere ka Nyamasheke, ku wa 02 Ukwakira 2025, habereye ibirori byo gusoza Icyumweru cy’Umuryango ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba. Iki cyumweru cy'umuryango cyari gifite insanganyamatsiko igira iti :"Tugire umuryango ushoboye kandi utekanye."

Ibi birori byitabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Hon. Uwimana Consolée, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y’Iburengerazuba, Madamu Mujawamariya Florence, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Bwana Mupenzi Narcisse, abayobozi batandukanye ku rwego rw'akarere, abagize Komite y’Umutekano y’Akarere itaguye, imiryango itegamiye kuri Leta, abashyitsi banyuranye n'abaturage.

Mu birori byo gusoza icyumweru cy'umuryango kandi hakomeje ibikorwa byari bimaze iminsi bikorwa birimo gupima indwara zitandura, gutanga serivisi mbonezamikurirere ku bana bato, serivisi za Isange one stop center no gusezeranya imiryango 22 yabana mu buryo butemewe n'amategeko. 

Mu ijambo ry'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'intara y'iburengerazuba Madamu Mujawamariya Florence yavuze ko mu turere twa Ngororero na Nyamasheke hakozwe ibikorwa binyuranye birimo imiryango 325 yavuye mu makimbirane kandi ikaba igikomeje guherekezwa, n'imiryango 91 yabanaga bitemewe n'amategeko ikaba yarigishijwe igasezerana. Ati: "uru ni urugero rwiza rw'ibishoboka, tukaba duteganya no gukora icyumweru cy'umuryango mu tundi turere uko ari 5 dusigaye."

Ageza ijambo ku bitabiriye isozwa ry'icyumweru cy'umuryango, Minisitiri yagaragaje ko n'ubwo hasojwe icyumweru cy'umuryango hakiri byinshi byo gukora, asaba ubufatanye mu kurwanya amakimbirane mu muryango, kwigisha amategeko afite aho ahuriye n'imibanire y'abantu n'umuryango, gukomeza gusobanura ihame ry'uburinganire no gushyira imbaraga mu burere bw'abana n'iterambere ry'urubyiruko. 

Yijeje ubufatanye busesuye hagati ya minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango n'izindi nzego mu bikorwa byose bifasha kubaka umuryango ushoboye. Minisitiri kandi yashimiye imiryango 22 yabanaga bitemewe n'amategeko ikaba yazezeranye mu birori byo gusoza icyumweru cy'umuryango, ayisaba kubera indi miryango icyitegererezo mu mibanire myiza. 

Yasoje asaba ko buri wese yaharanira kugira umuryango urangwamo urukundo, kubahana, ituze, kujya inama, ubumwe n'ubusabane hagati y'abagize umuryango. Ati: “ Twimakaze umuco w'ibiganiro iwacu, bizadufasha kugera ku muryango utarangwamo ibibazo, umuryango ushoboye kandi utekanye.”


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->