Nyamashehe, Akarere kabereye Ishoramari n’ Ubukerarugendo

 photo name Umuyobozi W’Akarere Ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien mu kiganiro n’Itangazamakuru Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien arashimangira ko Akarere karimo Amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro agahamagarira abashoramari kutaharenza ingohe Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n'Itangazamakuru ku wa 15 Gashyantare 2018. Yasobanuye ko mu gishushanyo mbonera cy'umugi wa Nyamasheke kigaragaramo ahantu hagenewe ibikorwa by'Ubukererugendo ndetse n'amahoteli ariko ko abantu bataritabira kubyaza umusaruro aya mahirwe nk'uko byifuzwa ariko ko hari bamwe babitangiye. Yagize ati " Akarere ka Nyamasheke kamaze kugaragaza igishushanyo mbonera cy'umugi gitandukanya aho guturwa n'ahagenewe ibindi bikorwa. Kubera imiterere y'aka karere rero, hari ahantu henshi habereye ubukerarugendo kandi koko biri mu gishushanyo mbonera. Hari ahandi twageneye amahoteli ku buryo abantu baturuka hirya no hino bakaza bakabona aho barara ndetse n'abashaka kuruhuka bakabona aho baruhukira. Ubu tumaze kwakira bamwe mu bashoramari bafiye kubaka amahoteli ndetse hari n’ uwitwa Alphred watangiye kubaka uri kugera ku musozo. Icyo twabanje gukora kwari ugushyiramo ibikorwaremezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi kandi byarahageze”. photo name Kivu Life Kumbya Echolodge : imwe mu mahoteli ari kubakwa ku Nkengero z’Ikiyaga cya Kivu Ibi kandi byagarutsweho n'Umukuru w'Igihugu ubwo yiyamamazaga mu Karere ka Nyamsheke aho yavuze ko mu Karere harimo amahirwe menshi y'ubukerarugendo ariko atarabyazwa umusaruro ariko yizeza abaturage ko bagiye kubiteza imbere Mu bikorwa by'ubukererugendo biherereye mu Karere ka Nyamasheke twavugamo nka Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, Ikiyaga cya Kivu, Akarwa k'abakobwa, Ibigabiro by'umwami Rwabugiri, Umwaro w'umwami, ikigaga,… Igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Nyamashske gifata utugari tumwe two mu mirenge ya Bushekeri, Kagano na Kanjongo naho igice cyahariwe ubukerarugendo n'amahoteli kikagaragara mu muduhudu wa Murwa wo mu kagari ka ninzi ya Kagano no mu kagari ka Shara. photo name Ikigaga : kwa Richard Kandti photo name Aha hantu hagiye umucanga haba habereye koga photo name Akarwa k’abakobwa:inkomoko y’izina Nyamasheke photo name photo name photo name

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->