Nyamasheke : Abagore barahamya ko nabo bashoboye

Kuri uyu wa 8 Werurwe mu Murenge wa Karambi hizihijwe Umunsi Mpuzamahanaga w’Umugore ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke.

Kuri uyu munsi Abagore muri rusange bashimiye Umukuru w’Igihugu wabahaye ijambo maze bakagaragara mu ruhando rw’abandi. Bamuritse ibikorwa by’indashyikirwa bigejejeho binabumbiye mu mihigo bahize ku munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro wo ku wa 15 Ukwakira 2016 banaboneraho guhiga indi bazahigura ubutaha yose yerekeza ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Abagore kandi bagaragaje ko nta mirimo igenewe abagabo gusa, ahubwo ko nabo bashobora gukora bakiteza imbere. Bamwe muri bo batanze ubuhamya bw’ibyo bigejejeho babikesha gutinyuka  maze bibera abandi isomo nabo biyemeza guhaguruka bagakora maze bakiteza imbere. Aha twavuga nk’umugore witwa MUKAHIGIRO Pascasie umaze kugera kuri byinshi abikesha kudoda inkweto.

Yagize ati “Natangiye umurimo wo kudoda inkweto nihishahisha, nkorera mu nzu, bukeye ndatinyuka njya ahabona none ubu niyubakiye inzu ku muhanda y’imiryango ibiri umwe nywukoreramo ubucuruzi, undi ni wo nkoreramo imirimo y’ubudozi bw’Inkweto, nishyurira abana amashuri, naguze inka,….. byose mbikesha ubudozi bw’inkweto”.

Uwitwa MUKANDEKEZI Immaculée na we arishimira ko ubu ageze ku rwego rwo kujya kurangura amasaka  i kigali akoresheje asaga miliyoni n’igice mu gihe yatangiriye ku mafaranga ibihumbi bibiri na magana atanu (2500 Frw) yakuye ku bwatsi yagurishije. Mu buhamya bwe arakangurira abagore kutitinya na cyane ko ari umupfakazi ariko watinyutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana KAMAL Aimé Fabien yibukije abantu bose ko bakomoka ku mugore bityo bikaba uburyo bwiza bwo kumuha agaciro nyako kamukwiye. Yibukije ko iterambere ari ubufatanye atari iry’umugore gusa anasaba abagore by’umwihariko nka bamutima w’urugo gukomeza guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’uburere bw’Abana muri rusange.

Honorable Depite KANKERA Marie Josée nk’intuma y’Inteko ishinga amategeko ariko by’umwihariko nk’Intumwa y’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi baba mu Nteko Ishinga amategeko wari n’Umushyitsi mukuru kuri uyu munsi yashimiye abagore ba Karambi uburyo bateguye uyu munsi anaboneraho kwibutsa ko umugore adafite umunsi umwe gusa mu mwaka ahubwo ko yose ari iyabo bafatanyije n’abagabo. Yibukije aho abagore bavuye aho bafatwaga nk’abatagize icyo bashoboye ndetse nabo bakabibona uko. Nawe yagarutse ku kintu cyo kubwira abagore gutinyuka bakabona ko nabo bashoboye maze bakiteza imbere yibutsa n’anadi gukura isomo mu buhanya bwa bagenzi babo batanze ubuhamya bw’uburyo biteje imbere.

Agaruka ku nsanganyamatsiko y’umunsi igira iti “Munyarwandakazi, Komeza Usigasira agaciro wasubijwe” yasbye gukora ibarura bakareba ibyo bagezeho maze bakabisigasira.

Uyu munsi kandi mu Murenge wa Karambi horojwe abagore bane babiri muri bo bahabwa inka abandi bahabwa intama.

 

Uyu munsi kandi wiziijwe hirya no hino mu midugudu y’Akarere ka Nyamasheke.

 

TUYIZERE Jacques

Public Relations, Media and Kommunication Officer

 

 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->