Nyamasheke: Abanyamahoteli bashimiwe serivisi nziza n'isuku birangwa mu mahoteri zaho, basabwa kubigira umuco

Kuwa 30/10/2025 muri Hoteli Ibigabiro mu karere ka Nyamasheke hateraniye inama yahuje abibumbiye mu rugaga rw'amahoteli (Rwanda Hospitality Association) mu karere ka Nyamasheke, baganira ku ngingo zinyuranye zigamije kuzamura uru rwego mu karere n'iby'ingenzi bikwiye gukurikizwa kugira ngo batange serivisi nziza kubabagana kandi bagire uruhare mu iterambere ryabo n'iry'Akarere muri rusange.

Mu bitabiriye iyi nama harimo umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré akaba ari nawe wayoboye inama, umukozi ushinzwe ishoramari mu rwego rw'amahoteli mu Rwanda (Rwanda Chamber of Tourism) Miss Mucyowera Furaha, bamwe mu bakozi ku karere bafite aho bahuriye n'ibikorwa by'amahoteli, utubari n'amacumbi, ingabo (RDF) n'umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro mu karere ka Nyamasheke.

Miss Mucyowera Furaha mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yasobanuye byinshi ku bijyanye n'urwego rw'amahoteli mu Rwanda (Rwanda Chamber of Tourism) n'icyo rufasha abanyamuryango asaba abatariyandikisha ngo babe abanyamuryango kubikora kandi bagakurikiza ibisabwa.

Muri iri jambo kandi yavuze ko yatunguwe n'isuku na serivisi nziza yasanze muri hoteli za Nyamasheke mu magambo akurikira: "Hano i Nyamasheke ni ubwa mbere nari mpageze, ariko mbabwije ukuri, uko nahatekerezaga ntabwo ari ko nahasanze. Hari abo nabwiye nti: "Ngiye i Nyamasheke!" Bati: “Ese habayo iki?” Nti: “nzababwira ningaruka!” Kubera ko uko abantu bahavuga, batekereza ko ari kure, amahoteli make, ugasanga umuntu arakubwira ati: “Nyamasheke nziyo Malavilla, Hoteli Ibigabiro ni ibyo.” 

Ikintu cya mbere cyantangaje ni isuku nahasanze! Icyo rwose nashimye. Icya kabiri ni umutuzo. Natekerezaga ko hari akavuyo…ariko haratuje pe, ntaho wahatandukanyiriza n'ibice bimwe bya Kigali. Mukomereze aho, ubuyobozi turabashimye cyane. Kuko umuntu arahagera akagira icyo yibwira nta n'ikintu arababaza. Niba ninjiye muri iyi hoteli nkasanga irasa neza, ntabwo ndibutekereze nyirayo, ahubwo ndatekereza ku mukozi akoresha. Nakunze uko umukozi wa hoteli aza kwakira abakiliya bakiva mu modoka, nabikunze kuko usanga hamwe na hamwe muri Kigali bidahari."

Abanyamahoteli kandi bakanguriwe kuzuza ibisabwa byose kugira ngo babe abanyamuryango b'urwego rw'amahoteli mu Rwanda bityo ibi bikaba bizaborohereza kubona ubundi bufasha butangwa nuru rwego ku banyamuryango barwo. Bagaragarijwe kandi ibyangombwa amahoteli asabwa kuba yujuje, abatarabibona byose basabwa kubishaka. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->