Nyamasheke: Abaturage 1,008 batishoboye bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ku bufatanye na AEE Rwanda, bwateguye igikorwa cy’ubukangurambaga kigamije kwimakaza isuku n’isukura no kurwanya indwara zitandukanye, kirangwa n'ubutumwa bunyuranye bugaruka ku isuku n'isukura ndetse, kurwanya indwara, umuganda wo kubakira ubwiherero imiryango itishoboye, gutanga isakaro ry'ubwiherero no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 1008. Ubu bukangurambaga bwateguwe mu gihe cy'iminsi 3 guhera ku wa 22-24 Kanama 2025. 

Muri iki gikorwa, abaturage 1,008 batishoboye bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, hanatangwa isakaro ku bwiherero bw’imiryango 12 itishoboye ndetse hapimwa indwara zitandura mu baturage.

Ubufatanye bw’amatorero n’amadini atandukanye bwarigaragaje, aho AEE Rusizi na Nyamasheke bishyuriye ubwisungane abaturage 125, Itorero ry'Abadisventiste b'umunsi wa 7 bakishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 400, ADEPR ryishyurira 218, naho EMLR (Abamethodiste) ryishyurira 265.

Uretse kandi kwishyurira ubwisungane abaturage batishoboye, kuri uyu munsi hakozwe umuganda wo kubaka ubwiherero hanatangwa isakaro ry'amabati abakozi ba AEE Rusizi na Nyamasheke bageneye imiryango 12 yari ifite ubwiherero butajyanye n'igihe. 

Ubuyobozi bw'akarere bwashimiye AEE, amadini n'amatorero bafatanyije mu gikorwa cy'ubukangurambaga no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye, busaba n'abandi bafatanyabikorwa gutera intambwe nk'iyatewe kuri uyu munsi baharanira guteza imbere ubuzima bw'abaturage. 

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Mahembe cyagaragaje ko ubufatanye hagati y'akarere n’abafatanyabikorwa bufite uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, hagamijwe ko buri wese abaho neza kandi afite ubuzima buzira umuze.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->