Nyamasheke: Abayobozi Barasabwa Gufasha Abaturage Gusobanukirwa no Gukoresha Serivisi z’Ubutabera Zishingiye ku Ikoranabuhanga

Kuri uyu wa 6 Ukwakira 2025, mu karere ka Nyamasheke habereye ibiganiro byateguwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute – RFI), bigamije gusobanurira abayobozi bo mu nzego zitandukanye inshingano bafite mu gufasha abaturage kumenya no gukoresha serivisi z’iki kigo.

Mu ijambo rye, Dr Karangwa Charles, Umuyobozi Mukuru wa RFI, yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukoresha ikoranabuhanga mu butabera, ashimangira ko igihugu cyatangiye gahunda yo kwegereza abaturage serivisi zishingiye kubimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera kugira ngo buri muturage abashe kubona ubutabera bwihuse kandi bunoze. Yavuze ko muri iyi gahunda, serivisi zizatangira gutangwa mu bice bitandukanye by'igihugu, aho mu ntara y'Iburengerazuba izi serivisi zizatangirwa mu turere twa Rusizi na Rubavu, zikazafasha n’abaturage bo mu karere ka Nyamasheke n’utundi duce twegereye aho zitangirwa.

Yibukije ko ibi bikorwa biri muri gahunda ya kabiri y’igihugu (NST2) ahagaragaramo iterambere ry'ikoranabuhanga mu nzego zose, harimo n'ibi bimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, kandi ashimangira ko ubufatanye bw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ari ingenzi kugira ngo abaturage basobanukirwe serivisi, bazifashishe, kandi bazigiremo uruhare.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yashimiye ikigo cy'u Rwanda gishinzwe ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, avuga ko ubukangurambaga nk'ubu bwari bukenewe mu karere ka Nyamasheke kuko wasangaga serivisi zitangwa n'iki kigo zitazwi na benshi. Yijeje ubuyobozi bwa RFI ko akarere n'abafatanyabikorwa bagiye gufasha abaturage gusobanukirwa neza serivisi zitangwa na RFI bityo igihe bazikeneye bakazajya bazisaba nta guhuzagurika.

Abitabiriye ikiganiro bahawe umwanya babaza ibibazo kuri serivisi za RFI, bahabwa ibisobanuro cyane cyane ibijyanye n'ibisabwa kugira ngo umuturage abone serivisi, igihe bisaba kugira ngo serivisi iboneke ndetse n'ikiguzi cyayo. 

Hatanzwe ibitekerezo biganisha kugukomeza kumenyekanisha serivisi za RFI hifuzwa ko hategurwa inyandiko zifasha abaturage kumenya izi serivisi, n'ibiganiro ku maradiyo cyane cyane ayumvikana mu kare re ka Nyamasheke. Biyemeje kandi gutwara ubutumwa bakabushyikiriza abaturage bityo buri wese ukeneye serivisi za RFI akajya azibona azisobanukiwe kandi ku buryo bwihuse. 

Ubu bukangurambaga bwa RFI buri gutangwa binyuze muri gahunda y'iki kigo y'ubukangurambaga yiswe “Sobanukirwa RFI 2025.” 


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->