Nyamasheke: Ambasade ya swede zasuye ibikorwa Swede itera inkunga.

Kuri uyu wa 22 Werurwe , intumwa za Ambasade ya Swede mu Rwanda zasuye ibikorwa bitandukanye byatewe inkunga n’umushinga witwa CORE (Creating Off-Farm Rwanda Enterprise) ukorera muri World Vision igihugu cya Swede gitera Inkunga.

Ubwo basuraga imishinga itandukanye yatewe inkunga abagenerwabikorwa bagiye bagaragaza akamaro gakomeye inkunga yabamariye, bavuga ko  yagize aho ibakura n’aho ibanjyana ndetse bakaba bafite ikizere cy’uko izakomeza kubagirira umumaro mu minsi iza.

Umuyobozi w’Ishuri rya Nyakanyinya wahawe icyumba mpahabwenge kirimo zamudasobwa zifite murandasi n’ibindi bikoresho binyuranye yabwiye izi ntumwa ko banejejwe no kugira izi mashini ndetse bikaba bibafitiye umumaro ufatika kuko ubu abanyeshuri bose guhera ku mwana wiga mu mashuri abanza kugera muyisumbuye basigaye bakirigita mudasobwa. Iki kigo kandi kimwe n’ahandi hose biri hirya no hino ntibifasha abanyeshuri gusa kuko binafasha abaturage kubona gahunda zitandukanye za eta dore ko ubu ibyangombwa byinshi bisigaye bitangwa binyuze mu ikoranabuhanga.

MUKAMACONDO Lucie w’imyaka 47 avuga ko nawe yashimishijwe no kwiga ikoranabuhanga muri iki kigo kandi akaba amaze kumenya byinshi. Yagize ati: “ubu nzi gufungura imashini, nzi kwandika, nzi kujya ku mbuga bamamarizaho nka facebook ni nayo nkoresha namamaza ibyanjye. Ikoranabuhanga ryaranshimishije ku buryo mutabyumva, ati ubu hari ubwato nakoresheje nzamamaza kuri facebook, muzabubona nko mu minsi 2,…”

Nyuma yo gusura icyumba mpahabwenge cya Nyakanyinya, hasuwe ishuri ry’imyuga rya Karengera mu murenge wa Kirimbi aho batewe inkunga y’ibikoresho bikoreshwa mu kwiga ibijyanye n’ubwubatsi, ububaji, ubudozi, amashanyarazi ndetse na mudasobwa zikoreshwa mu cyumba mpahabwenge.

Hasuwe kandi ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke cyatewe inkunga mu myuga itandukanye ifasha urubyiruko kwikura mu bukene harimo ibijyane no gutunganya imisatsi, ubugeni, ubudozi, …. Na none hasuwe restaurent y’urubyiruko rwishyize hamwe ruterwa inkunga y’ibioresho byo gutangiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Imari n’ Iterambere ry’Ubukungu Bwana NTAGANIRA Josoué Michel yashimiye intumwa za Ambasade, anababwira ko banejejwe n’inkunga batanze igaragaza impinduka zifatika mu mibereho y’Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke. Yabijeje ko bazafatanya mu kurinda ibyo bahawe kugira ngo bikomeze bibagirire akamaro

Mu izina rya Ambasaderi wa Swede mu Rwanda, Umunyamabanga we wa mbere mu bujyanye n’ubukungu Madame Therese, yashimiye uburyo inkunga bateye Akarere ka Nyamasheke irigukoreshwa n’uburya yazamuye umuturage yizeza ubufatanye burambye.

Umushinga CORE wibanda ahanini guteza imbere urubyiruko n’abagore ufite igihe cy’imyaka itatu muri aka karere ukaba uzakoresha angana na miliyoni 5 z’amadorari ya Amarika mu turere twa rusizi n Nyamasheke habariwemo imirimo yose ikorwa.

 

TUYIZERE Jacques

     

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->