Nyamasheke: hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umudugudu w’ikitegererezo
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mutarama hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umudugudu w’ikitegererezo (IDP Modal village) mu murenge wa Bushekeri. Nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Iterambre ry’Ubukungu yabigaragaje, uyu mudugudu ugiye kubakwa uzaba uri kuri hegitari zirenga 9 uzaba ugaragaramo ibikorwa remezo byose umuntu akenera mu buzima bwe bwa buri munsi harimo amashuri, amavuriro, ibibuga by’imyidagaduro n’ibindi bikenerwa. Yongeyeho kandi ko nk’uko witwa ari umudugudu w’Ikitegererezo ari na ko hifuzwa ko Abanyarwanda bose batura. Yasobanuye kandi ko uyu mudugudu uzaturwamo n’abatishoboye baturutse hirya no hino mu rwego rwo kubafasha kubaho.
Ubwo yatangizaga uyu mushinga k mugaragaro Umunyamabanga Wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Ushinzwe Ubwikorezi Dr NZAHABWANIMANA Alexis yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwahisemo ahantu heza ho kubaka uyu mudugudu. Yibukije ko n’ubwo ku ikubitiro uzatuzwamo abatishoboye, nta muntu wakwifuza kuba atishoboye kugira ngo atuzwe na leta ahubwo ko yakwiye kuba agambirira kuba yishoboye akiyubakira nk’imwe mu nzu ziteganyijwe muri uwo mudugudu. Yakanguriye abagifite gahunda yo kubaka cyane cyane urubyiruko kurushaho kwegera abandi aho leta yateganyije kugira ngo babashe kugerwaho n’ibikorwaremezo bari hamwe kuko bigoye kubibasangisha batatanye.
TUYIZERE Jacques
PRMCO/NYAMASHEKE
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…