Abagororwa bahamwe n'ibyaha bya jenoside 579 bari hafi gusoza ibihano byabo batangiye amahugurwa ku bumwe n'ubudaheranwa

Kuri uyu wa 3 Nzeri 2025, Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bwana Mahoro Eric, yatangije ku mugaragaro icyiciro cya mbere  cy’amahugurwa ku bumwe n’ubudaheranwa mu mwaka wa 2025-2026 agenewe abagororwa 579 barimo 16 bo mu Karere ka Nyamasheke bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bari hafi gusoza ibihano byabo.

Mu ijambo rye, Bwana Mahoro Eric yibukije abitabiriye ko aya mahugurwa ari amahirwe akomeye yunganira urugendo bamaze bagororwa. Yabasabye gukurikira neza inyigisho bazahabwa kugira ngo bamenye aho u Rwanda rugeze mu bikorwa by’ubumwe, ubudaheranwa n’iterambere, bityo bazabashe gusubira mu miryango yabo bafite imyumvire myiza.

Yagaragaje ko aya mahugurwa agamije gufasha abo bagororwa kwirinda isubiracyaha, kubana neza n’abo bazasanga mu miryango, gufatanya n’inzego z’ibanze mu bikorwa bya Leta byo kubaka igihugu, ndetse no kugendera kure imico n’imyumvire mibi ikwirakwizwa n’abashaka gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamabanga wa Leta uhoraho kandi yibukije ko aya mahugurwa yatangijwe na Minisiteri guhera mu mwaka wa 2025 amaze gutanga umusaruro ku bagororwa basoje ibihano, aho yabafashije gusubira mu miryango yabo neza, kubana n’abandi mu mahoro no gufatanya n'abandi muri gahunda za Leta zinyuranye. 

Uyu muhango wo gutangiza amahugurwa witabiriwe na CSP Olive Mukantabana, Komiseri w’agateganyo ushinzwe kugorora, abayobozi b'urwego rw'igororero ku ruhande rwa Rusizi na Nyamasheke, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ndetse n’abayobozi ku rwego rw’Umurenge wa Macuba, aho Igororero rya Nyamasheke riri hubatswe.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->