Nyamasheke hatanzwe ikiganiro kuri PANAFRICAN MOVEMENT

Mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ugushyingo 2016 habereye ibiganiro bigamije ubukangurambaga kuri Panafrican Movement(PAM-RWANDA) no kumenyekanisha AU Agenda 2063 byatanzwe na Ladislas NGENDAHIMANA  Umuvugizi wa MINALOC akaba anashinzwe PAM -RWANDA mu nzego z'ibanze ku rwego rw'Igihugu.

Yasobanuriye abitabiriye ibiganiro amavu n'amavuko ya Panafrican Movement, imikorere yayo n'icyerekezo cyawo. Aha yabwiye abari mu biganiro ko hifuzwa ko mu mwaka wa 2063 uwo hazaba hizihizwa imyaka 100 uyu muryango umaze utangijwe Afurika yaba igeze ku rwego rushimishije rwo kwigira kwayo bityo bikaba bisaba ko bihera ku muntu, ku rugo bikagera ku gihugu no ku mugabane wose muri rusange bityo mu Rwanda tukajya tuvuga ngo NDI UMUNYARWANDA W’UMUNYAFURIKA

Nyuma yo gusobanurirwa mu buryo bwimbitse ibirebana n'Umuryango PAM abari mu biganiro bose biyemeje kuba abanyamuryango ba PAM baranabisinyira uko bari 112.

Habayeho kandi amatora ya Komite ya Panafrican Movement y'Agateganyo ku rwego rw'Akarere ka Nyamasheke izategura amatora nyirizina bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2016 isabwa gukangurira abaturage ba Nyamasheke kwiyumva muri PAM no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro.

Komite igizwe n'aba bakurikira:

1. Umuyobozi :MUTUYIMANA Gabriel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gihombo

2.Umuyobozi wungirije :MUKAMUSABYIMANA Marie Jeanne, ashinzwe irangamimerere mu murenge

3.Umunyamabanga : NTIHEMUKA Elias akaba umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari

4.Komiseri ushinzwe ubukangurambaga : NTAGANIRA Josué Michel, akaba na Vice Mayor ushinzwe iterambere ry'ubukungu

5.Komiseri ushinzwe itangazamakuru :NDANGA Janvier, akaba Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Igihugu cy’Urubyiruko mu karere ka Nyamasheke

6.Komiseri ushinzwe Gender : INGABIRE TWAYINGANYIKI Fides, vice presidente wa CNF mu ntara y'iburengerazuba

7.Komiseri w'Urubyiruko : NDAGIJIMANA Eric,

8.Komiseri w'abafite ubumuga : azatorwa mu nama itaha abafite ubumuga bazahuriramo

Ibiganiro byayobowe na V/M Economic Development, byitabiriwe n'abakozi b'akarere bakorera ku karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'utugari, abashinzwe Irangamimerere mu mirenge, CNF, CNJR, Inama y'igihugu y'abafite ubumuga, abahagarariye amadini, PSF, JADF ndetse n'inzego z'umutekano zose zikorera mu karere.

Abari mu nama bishimiye PAM baniyemeza gushishikariza Abanyarwanda kuyibamo.

 

 

TUYIZERE Jacques

Public Relations, Media and Communication Officer


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->