Nyamasheke: Hatowe komite y'ihuriro ry'abana ku rwego rw'akarere

Kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, mu Karere ka Nyamasheke no mu tundi turere dutandukanye habaye amatora ya Komite y’Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Akarere. Amatora yabereye mu cyumba cy’Ikigo cy’Urubyiruko (Nyamasheke Youth Center) akaba yafunguwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana Muneza Placide.

Mu butumwa bwe, yabwiye abana ko bafite amahirwe akomeye yo guhagararira bagenzi babo, abasaba kubahiriza inshingano zabo no gutangira kwitoza imiyoborere bakiri bato.

Aya matora kandi yakurikiranwaga n’Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ku rwego rw’Akarere, Madamu Uwamariya Consolée, n'abandi barimo polisi y'igihugu n'abakozi b'akarere bafashije kugira ngo amatora agende neza. 

Amatora yitabiriwe ku kigero cya 100%, kuko abana bose 90 baturutse mu mirenge 15 y’Akarere ka Nyamasheke bitabiriye inteko itora. Nyuma y’itora, hatowe Komite nshya igizwe n’abana 6 (abakobwa 4 n’abahungu 2) bakurikira:

  1. Perezida: Amini Mary Gladys
  2. Visi Perezida: Mukunzi Peace Alliance
  3. Umunyamabanga: Shema Mahirwe Modeste
  4. Umujyanama 1: Icyizihiza Mignone Hope
  5. Umujyanama 2: Igiraneza Manzi Isaac
  6. Uhagarariye abana bafite ubumuga: Mukeshuwera Velena

Amatora ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba azakomereza ku wa 2 Nzeri 2025 mu Karere ka Karongi guhera saa tatu za mu gitondo, aho abana batoranyijwe bazaba bahagarariye Nyamasheke biteguye neza hamwe n’imiryango yabo.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->