Nyamasheke : Hibutswe abazize jenoside yakorewe abatutsi

Ubwo hirya no hino mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi Abanyarwanda n’inshuti zabobatangiye iminsi ijana yo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Akarere ka Nyamasheke nako kibutse abazize jenoside byabeyere mu midugudu yose nk’uko byagenwe na komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside. Ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke, Kwibuka abazize jenoside ku nshuro ya 22 byabereye mu Murenge wa Shangi mu Kagari ka Shangi mu mudugudu wa Busasamana. Kwibuka  byabimburiwe n’urugendo rwo kuzirikana inzira y’umusaba abazize jenoside banyuzemo hanashyirwa indabo ahahoze haruhukiye imibiri y’abazize jenoside mbere y’uko ijyanwa mu rwibutso nk’ikimenyetso cy’icyubahiro bahabwa, uwo muhango unakomereza ku Rwibutso rwa Shangi aharuhukiye imibiri isaga 10977. Uhagarariye IBUKA mu murenge wa Shangi yashimiye Akarere na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda muri rusange uburyo badahwema kubitaho bakaba baranabubakiye amazu yo kubamo ndetse bakanishyurira abana amashuri ariko bagasaba ko ubuvugizi bwakomeza n’imitungo yangijwe muri jenoside ikishyurwa ndetse bagakomeza no gutekereza ku batari babonerwa amacumbi. Uwari uhagarariye Ingabo  Leut. Cornel MUVUNYI Said yibukije umwihariko wa jenoside yakorewe abatutsi kuko yo yateguwe, ikorwa ndetse ihagarikwa n’Abanyarwanda ubwabo. Yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke jenoside yakorewe abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside” yasabye kandi ashimangira ko tutifuza kumva ingengabitekerezo ya jenoside aho yaba iturutse hose. Byanashimangiwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana KAMALI Aimé Fabien wanibukije ko kwibuka atari iby’abantu bamwe ahuwo ari ibya bose. Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Madame KANKERA Marie Josée wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yihanganishije Abaturage ba Nyamasheke na Shangi by’Umwihariko. Yakomeje yibutsa ko hashize imyaka 22 twibuka aazize uko bavutse. Yanibukije impamvu hatoranyijwe Busasamana ngo abe ari ho hibukirwa ku rwego rw’Akarere. Yavuze ko ari gahunda y’Igihugu aho kuri iyi nshuro ya 22 hatoranyijwe imidugudu yashegeshwe na Jenoside aho na Bussasamana hatikiriye abasaga ibihumbi icumi. Yasobanuye imvo n’imvano yo kwikoramu nda kw’Abanyarwanda ko ari amacakubiri yabibwe mu Bana b’Abanyarwanda kugeza ubwo abasaga miliyoni bahatakarije ubuzima muri bo abarenga 53% ari urubyiruko, imbaraga z’igihugu. Na we yagarutse kunsanganyamatsiko yibutsa abari aho bose ko bakwiye guhashya ingengabitekerezo ya jenoside kuko ivangira  uyifite ntabe akireba neza n’uyigiriwe bikababuza gutera imbera bikadindiza Igihugu. Yagize ati “Mureke twihereho ubwacu twere imbuto nziza zihoraho zigumaho abana bacu bajye bazidusoromaho”.   TUYIZERE Jacques Public Relations, Media and Communication Officer

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->