Nyamasheke: Ibikorwa bitatu by'ubukerarugendo byatashywe ku mugaragaro

Kuri uyu wa 02 Nyakanga 2025 mu karere ka Nyamasheke hatashywe ibikorwa bitatu bishya by'ubukerarugendo bizafasha mu gukurura ba mukerarugendo no kuzamura iterambere ry'ubukerarugendo n'abaturage muri rusange.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi banyuranye barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b'intara z'iburengerazuba n'amajyepfo, umuyobozi mukuru mu kigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB)  Bwana Jean-Guy Afrika n'umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'amapariki muri Afrika (Malawi n'u Rwanda) Bwana Jes Gruner, n'abayobozi b'uturere dukora kuri Pariki y'igihigu ya Nyungwe (Nyamasheke, Karongi, Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi). 

Ibikorwa bitatu byatashywe ku mugaragaro harimo igikorwa cy'ubukerarugendo bushingiye ku kugenda mu kirere hifashishijwe umugozi, ariko uru rugendo rukaba rugizwe n'ibice binyuranye aho urukora agenda anyura ahandu harimo inzitizi (nko kugenda utera intambwe ugakandagira ku ipine y'imodoka iziritswe n'imigozi mu kirere, kugenda ukandagira ku rutsinga kandi unanyura mu migozi y'insobe,..) bizwi mu ndimi z'amahanga nka “rope course” (Gisakura Rope course), hatashywe kandi ikindi gikorwa cy'ubukerarugendo bwo mu kirere bukorwa hifashishijwe umugozi ufashe ku rutsinga bizwi nka “zipline” (Nyungwe Zipline), hatahwa n'amacumbi azajya acumbikwamo na ba mukerarugendo basuye Pariki y'igihugu ya Nyungwe (Munazi Lodge). 

Umuyobozi mukuru mu kigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB) Bwana Jean-Guy Afrika yavuze ko ibikorwa by'ubukerarugendo byatashywe muri Pariki y'igihugu ya Nyungwe bigamije kwagura umusaruro w'ubukerarugendo muri Pariki y'igihugu ya Nyungwe, yongeraho kandi ko bizakomeza kwiyongera mu rwego rwo kuzamura imubare w'abakerarugendo basurau Pariki y'igihugu ya Nyungwe, kandi bikagira uruhare mu gutanga akazi no guteza imbere abaturage baturiye Pariki y'igihugu ya Nyungwe ari nako bigira uruhare mu iterambere ry'igihugu muri rusange. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->