Nyamasheke: Igikorwa cy’Imurikabikorwa n’Imurikagurisha kigiye kujya kiba buri mwaka

Ku mugoroba wo ku wa 31 Kanama 2025, ku kibuga cy’umupira cya Kirambo hasojwe ku mugaragaro imurikabikorwa n’imurikagurisha (Open Day & Mini Expo) cyari kimaze icyumweru kibera muri Nyamasheke kuva ku wa 25 kugeza ku wa 31 Kanama 2025. Mu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere, bwemeje ko iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo guteza imbere ishoramari n’ubufatanye mu iterambere ry’akarere.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyamasheke, Madamu Isabel Uzamukunda, yashimiye Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b'akarere (JADF Jyambere Nyamasheke) n’ubuyobozi bw’Akarere ku mitegurire myiza y’iki gikorwa ndetse n’ubufasha akarere katanze. Yashimangiye ko iki gikorwa cyagize akamaro kadasanzwe kandi asaba ko cyajya kiba buri mwaka kugira ngo kigire uruhare rukomeye mu guteza imbere ishoramari mu Karere.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu asoza iki gikorwa, yashimiye inzego zose n’abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu gutegura no kwitabira igikorwa. Yavuze ko ku rwego rw’imitegurire n’ubwitabire bigaragaza ko igikorwa cy'imurikabikorwa n’imurikagurisha cyagenze neza; agira ati: “Uyu mwaka byari uburyo bwo kwipima ngo turebe ibyo dushoboye mu Karere, kandi twarize. Ibyaba bitaragenze neza bizadufasha gutegura neza igikorwa cy’umwaka utaha, kandi ubuyobozi bw’Akarere buzakora ibishoboka byose kugira ngo iki gikorwa kizajye kiba buri mwaka.”

Yasoje asaba Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyamasheke gukura amasomo ku bashoramari batandukanye bitabiriye iri murikagurisha, kugira ngo bongere kandi bagure ishoramari rigaragara ko rikenewe muri aka Karere.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->