NYAMASHEKE: Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye nk’inkingi y’iterambere n’umuryango utekanye

Kuri uyu wa 24 Nzeri 2025, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyamasheke, Abasenateri Uwera Pelagie na Havugimana Emmanuel bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mupenzi Narcisse, aho bagenzwaga no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, igikorwa cyateguwe na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ya Sena y'u Rwanda.

Iki gikorwa, kizamara icyumweru, hagamijwe kumva no kurebera hamwe uko abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa bakomeza kwimakaza indangagaciro z’Uburinganire, mu rwego rwo kubaka umuryango ushoboye, uhamye kandi utekanye.

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, ku wa 23 Nzeri, abasenateri basuye Umurenge wa Kirimbi kandi bitabira Inteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Muhororo, aho baganiriye ku ruhare rw’ihame ry’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore mu guteza imbere umuryango n’igihugu muri rusange. Abaturage bagaragaje ko n'ubwo hari ibibazo bikigaragara mu iryango imwe n'imwe, kwimakaza ihame ry’uburinganire byabafashije kugera ku mahoro arambye mu miryango, kwita ku bana babo no gushyira hamwe mu bikorwa bibateza imbere.

Kuri uyu wa 24 Nzeri, ibiganiro byakomereje mu Karere, aho Abasenateri baganiriye n’abafatanyabikorwa b’akarere, abikorera ndetse n’amadini n’amatorero ku ruhare rwabo mu guteza imbere indangagaciro z’Uburinganire. Hanagaragajwe uburyo aya abafatanyabikorwa afatanya n’akarere mu gushimangira amahirwe angana, kubahana no kurengera uburenganzira bw’umugore n’umugabo. Barebyeye hamwe kandi ibimaze gukorwa n'akarere gafatanyije n'abafatanyabikorwa, hatangwa inama kuri bimwe bikwiye gushyirwamo imbaraga nko gukomeza gukumira no gukurikirana abasambanya abana ku ngufu, gukurikirana imimpamvu abana b'abahungu bata ishuri kurusha abakobwa, uruhare rw'abagore mu buyobozi n'ibindi. 

Abasenateri bibukije ko ubufatanye hagati y’abagabo n’abagore, kubahana no guha buri wese amahirwe angana ari byo bizatuma umuryango nyarwanda ukomera kandi iterambere rirambye rigera kuri bose.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->