Nyamasheke: Inama yiga ku kurengera no guteza imbere icyogogo cya Kivu

 “Icyogogo cya Kivu si ikiyaga gusa, ni ubuzima, ni isoko y’iterambere rirambye ry’akarere n’igihugu.”

Icyogogo cy’ikiyaga cya Kivu si ikiyaga gusa, ahubwo ni umutungo kamere ukomeye w’u Rwanda. Ni isoko y’amazi, ubuhinzi n’ubworozi, ubukerarugendo n’ingufu, kandi ni inkingi y’iterambere rirambye ry’abaturage baturiye ikiyaga cya Kivu (Akarere ka Nyamasheke) n’utundi turere dukikije ikiyaga cya Kivu mu ntara y’Iburengerazuba,n’igihugu muri rusange.

Mu rwego rwo kubungabunga uwo mutungo udasanzwe, mu karere ka Nyamasheke hateraniye inama ya Komite y’icyogogo cya Kivu, igamije kuganira ku byago bishobora guhungabanya ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse no gutekereza ku mahirwe akigaragaramo ashobora guteza imbere ubuzima n’ubukungu bw’abaturage.

Iyi nama ni igice cy’isesengura ry’ingaruka z’ibidukikije mu buryo burambye (Strategic Environmental Assessment – SEA) rigendeye ku Itegeko No 48/2018 rigenga ibidukikije, n’iteka rya Minisitiri No 002/2021 rigaragaza inzira n’inshingano mu gukora SEA. Ubu bushakashatsi burimo gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi (Rwanda Water Resources Board – RWB) binyuze mu mushoramari wacyo, “Bureau for Engineering and Environmental Studies (BESST) Ltd.”

Abitabiriye inama ni abahagarariye ibyiciro binyuranye birimo: gukwirakwiza amazi mu ngo, kuhira, ubworozi bw’amatungo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda zitunganya ikawa, inganda z’amashanyarazi, ubworozi bwo mu mazi, abahagarariye amasosiyete y’ubucukuzi, inganda zitandukanye, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs), abahagarariye abafite ubumuga, ndetse n’abayobozi batandukanye b’akarere bafite aho bahurira no kubungabunga ibidukikije.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, byagaragaye ko icyogogo cya Kivu gifite amahirwe menshi yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kongera umusaruro w’inganda, kubyaza umusaruro amazi n’ingufu, no guteza imbere ubukerarugendo. Ariko byose bikaba bigomba gukorwa hubahirijwe ihame ryo kubungabunga ibidukikije no kurengera ejo hazaza h’abaturage baturiye icyogogo cy’ikiyaga cya Kivu.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->