Nyamasheke: Mu murenge wa Kanjongo ku rwego rw'akarere hatangijwe igihembwe cy’ihinga haterwa ibigori bya IBRURIDE WH507

Uyu wa 23 Nzeri 2025 ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Kanjongo cyane cyane abibumbiye muri koperative y'abahinzi KODIKA ikorera kuri site ya Karundura/KODIKA mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga A, ahagiye guhingwa ibigori bya IBRURIDE WH507 (imbuto izwiho kwera cyane kandi ikihanganira ibihe bitandukanye by’ikirere) kuri hegitari 50. 

Koperative KODIKA, igizwe n’abanyamuryango barenga 1,500, bakaba bagaragaza ko kwishyira hamwe byagize uruhare rukomeye mu iterambere ryabo, haba mu kongera umusaruro, kwiteza imbere bagura amatungo bakomoraho ifumbire y'imborera ibafasha mu gufumbira, kwishyurira abana amashuri n'ibindi. 

Mukangoboka Marcelline, umujyanama w’ubuhinzi akaba n’umunyamuryango wa KODIKA, mu gutangiza igihembwe cy'ihinga A yerekanye uburyo bwo gutera imbuto z’ibigori, anagaragaza  ko amahugurwa bahawe yatumye ubuhinzi bwabo bugira impinduka ikomeye:
"Mbere twasaruraga ibiro 50 kuri are 1, ariko ubu tubasha gusarura ibiro 100 kuri are 1. Ibi bituma tubona ibyo kurya bihagije kandi tugasagurira n'amasoko."

Yakomeje agira inama abahinzi, abasaba gukurikiza amabwiriza ajyanye n’imihingire igezweho, gukoresha ifumbire mu buryo bwateganyijwe, gusura kenshi ibihingwa no kubyitaho uko bikwiye, kugira ngo umusaruro w’ibi bigori bya IBRURIDE WH507 uzabashe kuba mwinshi kandi ufite ubwiza buturuka ku kwitabwaho uko bikwiye.

Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, Bwana Twigenge Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo kamere, yashimye ibikorwa bya KODIKA, asaba abahinzi gukomeza gukurikiza amabwiriza y’ubuhinzi agamije kongera umusaruro.

Yagize ati:
"Turifuza ko igihe cyose hazajya havugwa izina KODIKA, abantu bakwiye kujy bumva koperative iri ku isonga mu buhinzi bw’ibigori mu Rwanda."


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->