Nyamasheke mu Iterambere ry'uburezi, Ubuhinzi n’Ubuzima ku bufatanye n’abaterankunga

Kuri uyu wa 22 Nzeri 2025, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désidré, yakiriye itsinda riyobowe na Madamu Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi Mukuru wa LODA, ari kumwe n’abakozi bayo ndetse n’abafatanyabikorwa ba LODA (KfW).
Iri tsinda ryakiriwe n’umuyobozi wungirije w’akarere ryari mu rugendo rugamije gusura no gukurikirana ibikorwa by’imishinga ishingiye ku buhinzi, uburezi n’ubuzima; aho iyi mishinga yatekerejwe mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragaraga mu buhinzi bw’insina mu murenge wa Bushekeri na Karengera, ubucucike mu burezi na serivisi inoze ku bagana ikigo nderabuzima cya Mwezi.

Nyuma yo kwakirwa ku karere, itsinda ryasuye ibikorwa by’ingenzi byatewe inkunga na Banki itsura amajyambere y’Abadage (KfW):

  • Uburezi: Hubatswe ibyumba 29 by’amashuri mu mirenge 6. Muri byo hakaba hasuwe ibyumba 5 harimo 3 kuri GS Maseka (Kanjongo) na 2 kuri Mwezi TSS (Karengera). Ibi byumba byagize uruhare rukomeye mu kugabanya ubucucike, biha abanyeshuri n’abarimu  kwigira mu buryo bworoshye kandi butanga umusaruro.
  • Ubuhinzi: Mu murenge wa Bushekeri, hasuwe ubuhumbikiro bwa kijyambere bwo mu nzu bw’insina (banana greenhouse). Abaturage batangaje ko indwara ya Kirabiranya yari yarabaciye intege, ariko ubu bafite icyizere ko imbuto nshya zizatuma bongera kubona umusaruro n’amafaranga yo kwiteza imbere.
  • Ubuzima: Ku kigo nderabuzima cya Mwezi, hatangiye ibikorwa byo kugisana no kukivugurura. Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima, Bwana Karangwa Jean Damascène, ibi bizafasha kwakira neza abarwayi no kongera serivisi z’ubuvuzi.


Abaturage bagaragaje ko bishimira imishinga y’ubuhinzi, uburezi n’ubuzima kuko hari izabafasha kwiteza imbere mu buhinzi, abana babo bakiga bisanzuye kandi na serivisi zo kwa muganga bakazazibona baherwa ahantu heza kandi hisanzuye. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->