Nyamasheke: Ubwiherero 10 bugezweho kandi bwubahirije ihame ry'uburinganire bwubakiwe abasoromyi b'icyayi mu nganda za Gisakura na Gatare
Mu rwego rwo guteza imbere isuku no kubahiriza ihame ry'uburinganire ku basoromyi b'icyayi mu nganda za Gisakura na Gatare, umufatanyabikorwa w'akarere HPA (Health Poverty Action) yubatse ubwiherero bugezweho 10 mu nganda z’icyayi za Gatare na Gisakura.
Buri ruganda rwubakiwe ubwiherero 5, aho buri bwiherero bwubatswe mu buryo bushyira imbere ihame ry’uburinganire. Bugizwe n’ibice bibiri bitandukanye bigenewe abagabo n’abagore.
Ubuyobozi bw’inganda zombi n’abasoromyi b'icyayi bashimiye umufatanyabikorwa ku bwiherero bwiyongera ku bwari busanzwe, bavuga ko iki atari igikorwa kizafasha abasoromyi gusa kuko n'abandi baturage bazaba bashobora kubukoresha.
Ubu bwiherero bwagiye bwubakwa ahantu abasoromyi bakunze guhurira ari benshi nko kuri hangari n'ahandi bigaragara ko abasoromyi benshi bahahurira bitewe n'imiterere y'imirima y'icyayi.
Uretse ubu bwiherero bwa kijyambere umufatanyabikorwa yubakiye izi nganda, HPA isanzwe ifatanya n'uruganda mu kubahiriza ihame ry'uburinganire mu micungire y'abakozi mu nganda.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…