Nyamasheke yifatanyije n’igihugu mu gutangiza iminsi 16 y'ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu
Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, mu karere ka Nyamasheke hatangijwe ubukangurambaga bw'iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'icuruzwa ry'abantu. Igikorwa nk'iki cy'ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw'isi cyatangiye mu 1991 bigizwemo uruhare n'impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu, mu Rwanda ubu bukangurambaga bukaba bwaratangiye mu mwaka wa 2017, kuva ubwo kikaba cyarabaye igikorwa ngarukamwaka.
Itangizwa ry'ubu bukangurambaga ku rwego rw'Akarere ryabereye mu murenge wa Bushekeri, ryitabirwa na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Ntibitura Jean Bosco, wagaragaje ko icyaha cy’ihohoterwa kidakwiye na rimwe kwihanganirwa, ndetse ko buri muturage afite uruhare mu kugikumira no kugitangaho amakuru kandi ku gihe.
Mu bandi bitabiriye iki gikorwa harimo abadepite bari mu butumwa bw'akazi mu karere ka Nyamasheke bashimye umwanya bahawe mu gutangiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'icuruzwa ry'abantu, kandi batanga ubutumwa bushishikariza abaturage kubana neza mu miryango birinda amakimbirane kandi bakemura ibibazo mu bwumvikane.
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n'umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Naricisse wahaye ikaze abashyitsi agaragaza ko n'ubwo mu karere ka Nyamasheke ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bihari (kuko bikorerwa mu bantu) ariko ko hari ubushake bwa politiki, gahunda n'amategeko byashyizweho na Leta y'u Rwanda bigamije kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yakomeje agaragaza ko nta kabuza ubufatanye bw'inzego za Leta n'abaturage bizatuma intego igihugu cyihaye zigerwaho.
Mu butumwa bwatanzwe n'urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) mu karere ka Nyamasheke hagaragajwe ko ubushakashatsi bwakozwe kuva mu mwaka wa 2020-2023 bwagaragaje ko abantu ibihumbi 200 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw'isi barimo 297 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda bagizwe na 75% b'igitsina gore. Uru rwego rwakomeje rugaragaza amategeko n'ibihano bihabwa uwakoze ihohoterwa, abaturage basabwa gukumira no kurwanya ibi byaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'icuruzwa ry'abantu. Bakanguriwe kandi gutanga amakuru ku byaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitangiriye ku wahohotewe.
Guverineri Ntibitura Jean Bosco yibukije abaturage ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina atari icyaha cyungirwa mu muryango, abasaba guhindura imyumvire bagatandukana no guhishira abakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo. Yasoje ijambo rye yizeza ko ubu bukangurambaga buzakomeza gukorwa mu turere twose tw'intara y'Iburengerazuba binyuze mu nteko z'abaturage, imiganda, mu nsengero n'ahandi hahurira abaturage.
Mu gukomeza kurinda no kwita ku bahohotewe, abaturage bakanguriwe kwitabaza serivisi za Isange One Stop Center ziboneka ku bitaro by’Intara bya Bushenge ndetse no ku bitaro bya Kibogora. Izi serivisi zitangwa ku buntu, kandi zizewe, zirimo ubuvuzi, ubujyanama mu by’imitekerereze, no gufasha mu gukurikirana mu butabera.
Insanganyamatsiko y'ubu bukangurambaga igira iti: “Twubake umuryango uzira ihohotera!"
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…