Nyamasheke yifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga

Umuyobozi w'akarere wungirije Madamu Mukankusi Athanasie ari kumwe n'abandi bayobozi mu gikorwa cyo gutanga amagare ku bantu bafite ubumuga

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  Madamu Mukankusi Athanasie yifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Mahembe by'umwihariko abafite ubumuga mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga wizihizwa buri wa 03 Ukubozi uko umwaka utashye.

Ibi birori byitabiriwe n'umunyamabanga mukuru w'urugaga rw'abafite ubumuga mu Rwanda NUDOR Bwana Mutangana Dieudonnée, umuyobozi w'urugaga rw'abafite ubumuga mu karere Bwana Uwabakurikiza Joseph, Visi perezida wa Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu Bwana Tuyizere Thaddée n'abaturage b'umurenge wa Mahembe biganjemo abafite ubumuga.

Bwana Uwabakurikiza Joseph yashimiye akarere ka Nyamasheke uburyo gafasha abafite ubumuga, agaragaza zimwe mu mbogamizi zikibangamiye abafite ubumuga zirimo imiterere y'akarere itaborohera kugera kuri serivisi nk'ubuhaname bw'imisozi, kutagira amashuri yihariye ku bantu bafite ubumuga, amakoperative y'abafite ubumuga adakora neza, abagize komite y'abafite ubumuga batowe bakaba batarabona amahugurwa, ingengo y'imari igenewe abafite ubumuga idahagije, ibibuga by'imyidagaduro ku bafite ubumuga bitaraboneka n'izindi mbogamizi zigenda zituma abafite ubumuga batabasha kwiteza imbere nko kuba badafite ibikoresho by'ikoranabuhanga, ubukene, kwiheza cyangwa guhezwa n'ababyeyi muri rusange n'ibindi.

Bamwe mu bafite ubumuga batanze ubutumwa kuri uyu munsi bagarutse ku bushobozi abantu bafite ubumuga bafite, basaba bagenzi babo kutiheza muri gahunda zinyuranye za Leta n'izo kwiteza imbere muri rusange. Bibukije ko kuba umuntu afite ubumuga bitamwabura ubushobozi mu by'imitekerereze ndetse n'ubw'ingingo zindi bafite zikora neza, basaba Leta n'akarere muri rusange gukomeza kubafasha babashyiriraho uburyo bubafasha kwiteza imbere no kwikura mu bwigunge. Mu karere ka Nyamasheke habarurwa abantu bafite ubumuga basaga ibihumbi 21847.   

Bwana Tuyizere Thaddée mu ijambo rye yagarutse ku nshingano za Komisiyo y'uburenganzira bwa Muntu agaragaza ko muri zo harimo no kurengera uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga. Yibukije kandi ko Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu yateguye icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu cyateguwe kugira ngo abaturage ndetse n'abafite ubumuga bongere kwibutswa amahame y'uburenganzira bwa muntu no kubuharanira aho bari hose.

Visi Meya Mukankusi yagaragaje ko abafite ubumuga bafite uruhare runini mu iterambere ry'akarere kandi yibutsa ko bashoboye cyane cyane iyo bafashijwe gushobora. Yijeje abafite ubumuga ko ibibazo bagaragaza akarere kazagenda kabikemura ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bako bityo abafite ubumuga babashe kubaho neza kandi bashobora kugera kuri serivisi zigenerwa abaturage mu buryo bumwe n'ubw'abadafite ubumuga. Yasoje yibutsa ko hakiri ibibazo bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bityo asaba ababyeyi n'abaturage b'akarere muri rusange kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyane irikorerwa abafite ubumuga hitwajwe ko bafite intege nke. 


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->