Nyamasheke yifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga

Umuyobozi w'akarere wungirije Madamu Mukankusi Athanasie ari kumwe n'abandi bayobozi mu gikorwa cyo gutanga amagare ku bantu bafite ubumuga

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  Madamu Mukankusi Athanasie yifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Mahembe by'umwihariko abafite ubumuga mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga wizihizwa buri wa 03 Ukubozi uko umwaka utashye.

Ibi birori byitabiriwe n'umunyamabanga mukuru w'urugaga rw'abafite ubumuga mu Rwanda NUDOR Bwana Mutangana Dieudonnée, umuyobozi w'urugaga rw'abafite ubumuga mu karere Bwana Uwabakurikiza Joseph, Visi perezida wa Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu Bwana Tuyizere Thaddée n'abaturage b'umurenge wa Mahembe biganjemo abafite ubumuga.

Bwana Uwabakurikiza Joseph yashimiye akarere ka Nyamasheke uburyo gafasha abafite ubumuga, agaragaza zimwe mu mbogamizi zikibangamiye abafite ubumuga zirimo imiterere y'akarere itaborohera kugera kuri serivisi nk'ubuhaname bw'imisozi, kutagira amashuri yihariye ku bantu bafite ubumuga, amakoperative y'abafite ubumuga adakora neza, abagize komite y'abafite ubumuga batowe bakaba batarabona amahugurwa, ingengo y'imari igenewe abafite ubumuga idahagije, ibibuga by'imyidagaduro ku bafite ubumuga bitaraboneka n'izindi mbogamizi zigenda zituma abafite ubumuga batabasha kwiteza imbere nko kuba badafite ibikoresho by'ikoranabuhanga, ubukene, kwiheza cyangwa guhezwa n'ababyeyi muri rusange n'ibindi.

Bamwe mu bafite ubumuga batanze ubutumwa kuri uyu munsi bagarutse ku bushobozi abantu bafite ubumuga bafite, basaba bagenzi babo kutiheza muri gahunda zinyuranye za Leta n'izo kwiteza imbere muri rusange. Bibukije ko kuba umuntu afite ubumuga bitamwabura ubushobozi mu by'imitekerereze ndetse n'ubw'ingingo zindi bafite zikora neza, basaba Leta n'akarere muri rusange gukomeza kubafasha babashyiriraho uburyo bubafasha kwiteza imbere no kwikura mu bwigunge. Mu karere ka Nyamasheke habarurwa abantu bafite ubumuga basaga ibihumbi 21847.   

Bwana Tuyizere Thaddée mu ijambo rye yagarutse ku nshingano za Komisiyo y'uburenganzira bwa Muntu agaragaza ko muri zo harimo no kurengera uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga. Yibukije kandi ko Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu yateguye icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu cyateguwe kugira ngo abaturage ndetse n'abafite ubumuga bongere kwibutswa amahame y'uburenganzira bwa muntu no kubuharanira aho bari hose.

Visi Meya Mukankusi yagaragaje ko abafite ubumuga bafite uruhare runini mu iterambere ry'akarere kandi yibutsa ko bashoboye cyane cyane iyo bafashijwe gushobora. Yijeje abafite ubumuga ko ibibazo bagaragaza akarere kazagenda kabikemura ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bako bityo abafite ubumuga babashe kubaho neza kandi bashobora kugera kuri serivisi zigenerwa abaturage mu buryo bumwe n'ubw'abadafite ubumuga. Yasoje yibutsa ko hakiri ibibazo bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bityo asaba ababyeyi n'abaturage b'akarere muri rusange kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyane irikorerwa abafite ubumuga hitwajwe ko bafite intege nke. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->