Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye irage yahawe n’ Umuturage w’ Akarere ka Nyamasheke

Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Minisitiri mu Biro bye Uwizeye Judith yakiriye irage Intwaza Nyirangerageza Marianne yageneye Perezida wa Repubulika.

 

Nk’ uko byasobanuwe na Perezidante wa AVEGA ku rwego rw’ Igihugu Mukabayire Valérie ari na bo bari babitse inyandiko zikubiyemo irage  , Intwaza  Nyirangerageza yafashe icyemezo cyo kuraga Perezida wa Rupubulika kuko nyuma yo kubura abe bose (Abana icumi n’ umugabo) muri jenoside yakorewe Abatutsi , Perezida wa Repubulika ari we wahagaze mu mwanya wabo, anamuha agaciro yariyarambuwe n’ umuryango yasigaranye.

Yasize avuze ati “ Paul Kagame ni we wanyubakiye maze kuba incike, abonye intege zimbanye nke angenera ingoboka, ndetse ngeze mu za bukuru anyegereza abandi mu Mudugudu w’ Impinganzima”

Imitungo yose Nyirangerageza Marianne yaraze Perezida wa Repubulika Kagame Paul, igizwe n’ imirima itatu n’ inzu yabagamo mbere y’ uko atuzwa mu Mudugudu w’ Impinganzima mu Karere ka Rusizi , biherereye mu Murenge wa Bushekeri, akagari ka Nyarusange Umudugudu wa Mubuga.

Nk’ uko byasobanuwe na Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika  Uwizeye Judith mu izina rya Perezida wa Repubulika, yakiriye iri rage ndetse aranaryishimira avuga ko yifuza ko hazubakwa igikorwaremeza kigirira akamaro abahatuye bose nk’ ikimenyetso gishimira umutima usima wa Nyirangerageza.

Umubyeyi Nyirangerageza Marianne yashaje mu kwezi kwa Gicurasi 2020 afite imyaka 73 y’ amavuko Kb yari amaze igihe atujwe mu Mudugudu w’ Impinganzima wagenewe Intwaza mu Karere ka Rusizi.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->