Perezida wa Repubulika yakiranywe ubwuzu n’ Ibihumbi by’ Indongozi za Nyamasheke
Umukuru w’ Igihugu yagendereye Akarere ka Nyamasheke mu ruzinduko rw’ Akazi ari kugirira mu Ntara y’ Amajyepfo n’ iy’ Iburengerazuba.
Ku Kibuga cy’ Umupira cya Nyamasheke, Perezida wa Repubulika yakiranywe ubwuzu n’ Ibihumbi by’ Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke yari aherutse mu mwaka wa 2017 ubwo yiyamamarizaga umwanya w’ Umukuru w’ Igihugu.
Perezida wa Repubulika yashimiye abaturage b’ Akarere ka Nyanasheke ko bamuhundagajeho amajwi mu gihe cy’ amatora ariko ntibanamutererane mu rugamba rwo guteza Igihugu imbere no mu mutekano by’ umwihariko.
Umukuru w’ Igihugu yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye gukomeza kwita ku baturage birinda kubasiragiza no kubaka indonke zitandukanye n’ umushahara anasaba abaturage kutazihanganira uwo ari we wese wagerageza kubima serivisi agira ibyo abasaba.
Agaruka ku byifuzo byavuzwe n’ Umuyobozi w’ Akarere byigannjemo imihanda ifasha kugeza umuasaruro ku isoko no korohereza ubukerarugendo ku nkengero za Pariki y’ Igihugu ya Nyungwe n’ iz’ Ikiyaga cya Kivu, Perezida wa Repubulika yijeje ko Leta izakoeza kubyitaho uko amikoro azajya agenda aboneka.
Umukuru w’ Igihugu kandi yakiriye ibibazo n’ ibyifuzo by’ abaturage.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…