Polisi y'u Rwanda yashyikirije ubwato abaturage batuye ku kirwa cya Mushungo
Mu gusoza ibikorwa bikomatanyije by'inzego z'umutekano kuri uyu wa 03 Nyakanga 2025, Polisi y'igihugu yahaye ubwato abaturage bo ku kirwa cya Mushungo mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ihame ry'imikoranire myiza hagati ya Polisi y'igihugu n'abaturage, imiyoborere myiza no gukumira ibyaha.
Iki gikorwa cyitabiriwe na komite nyobozi y'akarere ka Nyamasheke, komite itaguye y'umutekano y'akarere ka Nyamasheke n'abandi bayobozi.
Abaturage batuye ku kirwa cya Mushungo bishimiye ubwato bahawe, bashimira leta y'ubumwe bw'abanyarwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bizeza ko ubu bwato bazabucunga neza, dore ko bamaze kwitorera komite izabafasha kubucunga ndetse no kubusigasira.
Ubwato bwatanzwe bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 60 bicaye neza, kandi bukaba bwatanzwe n'ibikoresho byabugenewe byo gufasha ababurimo kwirinda mu gihe haba habaye impanuka. Ubu bwato kandi bwatanzwe bufite ubwishingizi, bukaba buzafasha abaturage mu ngendo zinyuranye no gufasha abana b'abanyeshuri babangamirwaga no gukoresha ubwato buto kandi butizewe mu gihe bajya banava ku ishuri.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…