Rangiro, Ihuriro Tuzirikane Gakondo ryatangiye abantu 100 ubwisungane mu kwivuza.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2019, ihuriro tuzirikane gakondo ry’abaturuka mu Murenge wa Rangiro mu Kagali ka Banda bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 100 batishoboye baturutse mu miryango 17.

Ni nyuma y’igikorwa cy’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa nyakanga wabareye muri aka Kagali ka Banda ku rwego rw’Akarere aho abaturage bifatanyije n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Imibereho Myiza y’Abaturage, Abayobozi b’ imirenge, Ingabo, ndetse n’abayozi b’amatorero atandukanye, hakorwa ibice by’umuhanda uva muri santere ya Banda werekeza ku Winka.

Nyuma y’Umuganda, abaturage bateraniye muri iyi santere baganira n’Abayobozi kuri gahunda za Leta zitandukanye. Umuyobozi w’Umurenge yakiriye umuyobozi w’Ihuriro Tuzirikane Gakondo, wavuze ko bakunda kandi bafite ku mutima gakondo yabo n’ubwo bakorera ahandi, yaboneyeho umwanya wo gutanga impano iri Huriro ryageneye bamwe mu baturage batishoboye bo mu tugali dutandukanye two mu mirenge ya Rangiro na Cyato (icyahoze ari Banda ya kera).

Impano ingana n’amafaranga y’U Rwanda ibihumbi maganatatu (300,000) niyo iri Huriro ryageneye aba baturage 100 batishoboye baturuka mu miryango 17, azakoreshwa mu kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’iri Huriro Assiel akomeza avugako bazakomeza gukora n’ibindi bikorwa, mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’agace baturukamo ndetse n’ Igihugu muri rusange.

Uretse iri huriro ryishyuriye abantu 100 ubwisungane mu kwivuza, Itorero Iriba ry’amahoro y’’Imana naryo rikaba ryarishyuriye abantu 5 ubwisungane mu kwivuza.

Thomas, Umwe mu bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, yashimye Ubuyobozi bwateguye iki gikorwa ndetse n’ iri Huriro ku gikorwa cy’indashyikirwa ryabakoreye.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Imibereho Myiza y’ Abaturage yashimiye abagize iri Huriro, ku bwo kuzirikana aho bavuka anasaba ko n’abandi bareberaho.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->