Rangiro : niho hizihirijwe umusi w’Intwari ku rwego rw’Akarere
Kuri uyu wa 01 Gashyantare hirya no hino mu midugudu igize akarere ka Nyamasheke kimwe n’ahandi hose mu Gihugu hizihijwe umunsi Mukuru w’Intwari. Ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Rangiro. Ibirori byo kuzirikana ubutwari bw’Abanyarwanda mu Murenge wa Rangiro byabimburiwe n’Umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Nyamasheke n’iy’Umurenge wa Rangiro.
Mu ijambo rye Umuyobozi wa police mu karere ka Nyamasheke Spt BURAHINDA yashimiye uburyo abaturage bakeye ndetse n’urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi rugaragaza icyizere cy’ejo hazaza h’Igihugu. Yavuze ko kuri ubu igihugu gitekanye bivuye ku ntwari zacyitangiye. Yakanguriye abaturage kutirara ngo basinde umutekano ahubwo abasaba guhaguruka bagakomeza kuwuharanira anaboneraho kubibutsa ko ubu umuteka na wo twimirije imbere ari imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu Bwana NTAGANIRA Josué Michel wari n’Umushyitsi mukuru kuri uyu munsi yibukije ko buri gihugu gifite uburyo kirebamo ubutwari ariko mu Rwanda ho bigashingra ahanini ku mateka yakiranze aho byasabye ko hagira abakitangira bakemera no kuhasiga ubuzima bwabo kugira ngo kibe kiri uko kiri ubu . yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi aho yavuze ko mu guhitamo ibitubereye ari ukwihesha agaciro buri wese aharanira guhesha amahoro mugenzi we bituganisha ku iterambere rirambye.
TUYIZERE Jacques PRMCO /NyamashekeKu mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…