REB YATANZE MUDASOBWA 1130 KU BIGO BY'AMASHURI 21 MURI NYAMASHEKE

Kuri uyu wa 12 Kamena 2025 ikigo cy'uburezi REB cyatanze mudasobwa 1130 mu bigo by'amashuri 21 byo mu karere ka Nyamasheke. Izi mudasobwa zatanzwe ku bigo by'amashuri 16 bitari bisanzwe bifite ibyumba byagenewe kwigishirizwamo amasomo ajyanye n'ikoranabuhanga bizwi nka “Smart Class Rooms” ariko ubu kuri ibyo bigo ibyo byumba bikaba byarubatswe kandi byujuje ibyangombwa. Ibi bigo byakiriye mudasobwa bwa mbere byagiye bihabwa mudasobwa 55 kuri buri kigo.

Izindi mudasobwa zahawe ibigo byari bisanzwe bifite ibyumba bya "Smart Class Rooms" ariko mudasobwa bahawe zikaba zari zikeneye gusimburwa kubera gusaza n'izindi mpamvu zatuma mudasobwa isimbuzwa. Buri kigo cy'ishuri mu bigo 5 cyagiye gihabwa mudasobwa 50.

Mu butumwa bw'umuyobozi w'ishami ry'uburezi mu karere ka Nyamasheke Bwana Habyarimana Emmanuel, yasabye ibigo byahawe izi mudasobwa kuzitaho no kuzikoresha neza kugira ngo zitange umusaruro by'umwihariko mu masomo ajyanye n'ikoranabuhanga. Ati: “ icyo dusaba amashuri, ni ukubungabunga umutekano w'ibi bikoresho, gukoresha izi mudasobwa kuko baba bahawe abarimu babifitiye ubushobozi kandi bakaba bagenda bahabwa n'amahugurwa uko isi ya none igenda itera imbere mu ikoranabuhanga, no kureba ko abana bakoresha mudasobwa neza, zigakoreshwa icyo zagenewe.” 

Nyuma y'uko hari ibigo by'amashuri byahawe mudasobwa, umubare w'ibyumba bitangirwamo amasomo y'ikoranabuhanga “Smart Class Rooms” mu karere wazamutse uva ku byumba 55 mu mashuri 39, ugera ku byumba 71 mu bigo by'amashuri 55. 

Bwana Habyarimana Emmanuel shimira REB kuri iki gikorwa cyo gutanga mudasobwa mu bigo by'amashuri, akagaragaza ko umubare w'izikenewe utaragerwaho ugereranyije n'umubare w'amashuri akarere gafite n'abanyeshuri bazikoresha, ariko na none akavuga ko hari icyizere ko zizagenda zongerwa uko ubushobozi bugenda buboneka kugeza ubwo buri kigo cy'ishuri kigira icyumba cyagenewe gutangirwamo amasomo ajyanye n'ikoranabuhanga “Smart Class Room.” 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->