Ruswa imunga ubukungu, ikwiye kwamaganwa

  Kuri uyu wa 06 Ukuboza 2017, mu murenge wa Bushekeri habereye urugendo rwo kwamagana Ruaswa n’Akarengane. Uru rugendo ni kimwe mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa cyantangijwe ku wa 01 Ukuboza kikazasozwa  ku wa 09 Ukuboza 2017. Muri uru rugendo, abaturage bagendaga bagaragaza ko bamaganye ruswa kubera uruhare igira rwo kumunga ubukungu bw’Igihugu. Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi wa Police mu Karere akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Inama Ngishwanama yo kurwanya Ruswa n’Akarengane mu Karere Spt Burahinda Ntacyo yagarutse ku bisobanuro n’ububi bwa ruswa. Yagaragaje ko yagiye yitwa amazina atandukanye isigiririzwa ariko ikarushaho gushegesha ubukungu. Ati “hamwe yitwa ikiziriko, ahandi umuti w’ikaramu, akantu, agafanta n’ibindi, ariko byose bihurira ku kuba iminga ubukungu bw’igihugu”. Yibukije abaturage kandi ko ruwa ihanwa n’amategeko yaba mu k’uyitanga cyangwa uyakira. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere akaba n’ Umunyamabanga w’Inama Ngishwanama yo kurwanya Ruswa n’Akarengane mu Karere Kayumba Ephrem we yibukije abaturage ko nta na rimwe bakwiye kumva ko bagura serivisi bagenerwa , anabakangurira gutangira amakuru ku gihe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarereyagarutse ku myitwarire y’Abayobozi bamwe na bamwe bitwara nk’abakeneye ruswa ndetse n’abagenerwa serivisi bitwara nk’abashaka kuyitanga bikaba byatura mu mutego uwo bavugana. Yagize ati “hari abayobozi bitwara nk’abashaka ruswa, basiragiza ababagana bati genda uzaze ejo, n’ibindi byinshi, bigatera ukeneye serivisi gutekereza icyatuma ahabwa iyo serivisi. Na none kandi usaba serivisi cyane cyane iyo Atari ibyo agomba bidaciye mu mucyo, aba ashaka kugusha mu mutego uwo ayaka”. Yasabye abayobozi n’abakozi ba Leta muri rusange kunyurwa n’umushahara bagenerwa utabanyura bagashaka izindi nzira zo kubona akazi kisumbuye aho gushakira indonke mu bo bashinzwe guha serivisi.  Muri iki cyumweru kizasozwa ku wa 09 Ukuboza , hakozwemo ibikorwa birimo kuganira n’abaturage ku kwirinda no kurwanya ruswa, abakoresha baganira n’abakozi ku mitangire ya serivisi ndetse hanakomeze kurangiza imanza Gacaca mu rwego rwo kwimakaza umuco wo guhashya ruswa n’Akarengane.  

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->