SHANGI: BARASINGIZA UMUHANDA BUBAKIWE

Abaturage bo mu murenge wa shangi mu tugari twa Burimba, Mataba na Mugera barasingiza umuhanda bubakiwe ndetse n’ibindi bikorwa remezo bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Ibi babitangarije abadepite kuri uyu wa 18 Mutarama 2017 ubwo babasuraga muri gahunda y’uruzindiko rw’’iminsi icumi bafite mu karere ka Nyamasheke. Ubwo bageraga muri utu tugari, n’ibyishimo byinshi, abaturage babagaragarije ishema batewe n’umuhanda bahawe ubahuza n’Umurenge wa Ruharambuga uturutse kuri Shangazi.

Abaturage babwiye intumwa za rubanda ko mbere y’uko umuhanda wubakwa babagaho mu bwigunge aho ubuhahirane n’indi mirenge butari bworoshye. Bagaragaje ko kugeza umusaruro wabo ku isoko rya Bushenge bahahiramo byari ingorabahizi ariko kuri ubu hakaba harimo imodoka zitwara abagenzi bikonaborohera kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Bavuze kandi ko byaborohereje mu buryo bwo kugera ku mavuriro kuko mbere byasabaga ko baheka umurwayi mu ngobyi gakondo ariko kuri ubu ingobyi z’abarwayi za kizungu (ambulance) zikaba zibageraho mu buryo bworoshyebityo bikaba byaragabanyije impfu ndetse n’imvune zo guheka abarwayi.

Mu buhamya bwa NKURUBA Joseph wo mu kagari ka Mugera yagize ati: turanezerewe ko abayobozi bacu b’ibanze batuvuganiye bikagera kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika maze Umuhanda ukatugeraho. Ati mbere twikoreraga imyaka dusaruye ku mutwe tuyijyana mu isoko none ubu imodoka zitugeraho.

Abaturage bishimiye ibyiza byose bagejejweho kubera imiyoborere myiza maze bashimira Umukuru w’igihugu.

 

TUYIZERE Jacques

Public Relations, Media and Communication Officer

 

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->