Shangi: Guverineri Ntibitura Jean Bosco yasabye abaturage kwimakaza umuco mwiza wo gutabarana
Kuri uyu mbere tariki 19/05/2025 Hon. Ntibitura Jean Bosco, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, ari kumwe n’abagize Komite y'umutekano itaguye mu ntara hamwe n'abandi bayobozi bakuru b’inzego z’umutekano ku rwego rw’intara n’akarere ka Nyamasheke, bagiranye inama y’umutekano n’abaturage bo mu murenge wa Shangi.
Iyi nama yatumijwe mu rwego rwo kuganira ku kibazo cy’ubwicanyi bwakorewe Nyirangirinshuti Theresie, umubyeyi w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wishwe atemwe mu buryo bubabaje. Abayobozi bakomeje kandi bahumuriza umuryango wa Nyirangirinshuti wishwe, basaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo abamwishe bamenyekane kandi hatangwe ubutabera. Basabwe kandi kwimakaza umuco mwiza wo gutabarana, kwamagana ubugizi bwa nabi no gutanga amakuru kugira ngo abagizi ba nabi batahurwe hakiri kare.
Mu bayitabiriye harimo Maj. Gen. Eugene Nkubito, umuyobozi wa diviziyo ya 3 mu ngabo z'u Rwanda, CP Emmanuel Hatari, Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda (RNP). Bari baherekejwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke.
Nyuma y’ibiganiro n’abaturage, iri tsinda ryakomereje ku yindi nama n'abayobozi b'inzego z'ibanze barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abayobozi b'inzego zibanze mu murenge wa Shangi hagamijwe gushakira hamwe ingamba zinoze kandi zihuse zo kongera imbaraga mu mutekano w’abaturage.
Ibitekerezo byibanze cyane ku buryo bwo kongera ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, kunoza itangwa ry’amakuru, ndetse no guteza imbere uruhare rw’abaturage mu kurinda amahoro n’umutekano mu karere kose.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…