Shangi: hashyinguwe Imibiri 4 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu munsi habaye umuhango wo kunamira imibiri iruhukiye mu rwibuso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Shangi mu Murenge wa Shangi.
Muri uyu muhango imibiri 4 y’ Abazize jenoside yakorewe Abatutsi yatoraguwe hirya no hino yashyinguwe mu cyubahiro isanga indi 17839 yari isanzwe iharuhukiye
Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yifatanyije n’ abashyinguye ababo hamwe n’ abandi kunamira Abazize jenoside yakorewe Abatutsi
Ku barokokeye i Shangi, itariki ya 30 Mata 1994 ibibutsa byinshi : nibwo hishwe abatutsi baribarokotse igitero cy’ uwitwa Munyakazi Yousuf cyo ku wa 29 Mata cyahitanye imbaga.
Mbere y’ igitero cya Yousuf cyatsembye imbaga, hagendaga haza ibitero bito bito byagendaga bitoranyamo bake bake bikabica harimo ibyari biyobowe n’ interahamwe yamenyekanye cyane yitwaga PIMA
Abicwaga bajyanwaga mu cyobo cyahurizwagamo imyanda yavaga mu misarani y’ ishuri (fosse septique) aho bitaga kuri croix rouge .
Hari n’ abatabwagamo bakiri bazima
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…