Shangi: Hatashywe inzu y’uwacitse ku icumu utishoboye
Nk’uko byasobanuwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Madame Uwacu Julienne iyi ni gahunda bihaye nk’Abakozi ba Minisiteri n’Ibigo byayo ko buri mwaka nibura bajya bafasha umwe mu bacitsse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 batishoboye, dore ko abenshi muri bo nta n’undi baba bareba. Mu ijambo rye kandi yanasabye aandi kwigira kuri uyu muco maze bagafashanya badategereje ak’imuhana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien yashimiye byimazeyo Abakozi ba Minisiteri kuba bakora ibikorwa byiza nk’ibi ndetse ko kuri iyi nshuro mu minsi 100 yo kwibuka bahisemo Akarere ka Nyamasheke. Mu byishimo byinshi, Nyirarubazi yashimiye Perezida wa Repubulika we akesha no kuba agihumeka none akaba akomeje kumugeza kuri byinshi ashaje. Yagize ati “bana banjye munshimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba anyubakiye nshaje. Nibura n’igihe nzaba ntakiriho, nzagenda neza kuko nzaba nzi ko nsize abuzukuru banjye ahantu hazima”. Iyi nzu yubakiwe uyu mukecuru irimo icyumba cy’uruganiriro n’ibindi bitatu byo kuramamo, ikaba ifite igikoni n’ububiko, umusarani ndetse n’ubwogero. Ifite kandi ikigega gifata amazi ikaba inafite akarima k’imboga. Usibye iyi nzu, na none aba bakozozi bashyize hamwe, boroje imiryango icumi muri gahundaya Girinka banatanga ibiribwa ku miryango icumi.Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…