Siporo ni ishingiro ry’ubuzima
Kuri uyu wa gatandatu ku wa 14 Ukwakira, Minisitiri wa Siporo n’Umuco Madame Uwacu Julienne yifatanyije n’Imbaga y’Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke muri siporo ya Bose.
Ubwo yaganiraga n’Imbaga y’Abaturage, Minisitiri yabashimiye uburyo bitabiriye siporo kandi ari benshi abawira ko bakwiriye gukomerezaho kuko ari isoko y’ubuzima. Yagize ati “Siporo ni ishingiro ry’ubuzima, dukwiye kuyikora ndetse buri gihe”.
Minisitiri yanashimiye by’Umwihariko abakinyi b’Ikipe y’Akarere yo gusiganwa kuko yitwaye neza ku rwego rw’Igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanaga na cyane ko muri iki gihe hari batatu bari guhagararira u Rwanda mu mahanga bakomoka mu Karere.
Siporo ya bose mu mu karere ka Nyamasheke ikorwa buri wa gatandatu wa kabiri w’ukwezi igakorerwa mu mirenge yose kandi ikitabirwa n’ingeri zose z’abantu.
<img src="http://nyamasheke.gov.rw/fileadmin/user_upload/AAA2.JPG" width="900" alt="photo name"/>
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…