Sr Kamuzima Marcianne yagabiwe n’abo yarokoye muri jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwari z’ u Rwanda ku nshuro ya 26, bamwe mu baribarahungiye  kuri paruwasi ya Shangi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi bakaza no kuharokokera babikesha Umubikira wabarwanyeho Kamuzima Marcianne, nabo bazirikanye ubwo butwari bwe bakora urugendo baza kumushimira banamugabira inka 2

Nk’uko babyivugira, abarokokeye I Shangi bahamya ko Sr Kamuzima yabakoreye igikorwa gikomeye cyo kubitaho no kubitangira mu gihe cyari gikomeye kandi na we akaba yari ari mu bahigwaga. Bamwe bagiye bagenda bagakiza amagara yabo ariko we yemera kugumana na bo.

Bavuga ko yabahishe ahantu hatandukanye, akabashakira ibyo kurya ndetse akanashakira imiti ababaga barwaye n’ababaga bakomeretse.

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, uyu mubikira yakomeje no kwita ku mfubyi zari zisigaye iheruheru none ubu bavuyemo abagabo bari mu mirimo itandukanye hirya no hino mu gihugo ndetse no hanze yacyo.

Bamaze kzirikana ibi byose, batekereje gushimira uyu mubyeyi ubwo bwitange maze bacyuza igitaramo cyo kumucyeza mu ruhame kugira ngo bibere isomo n’abandi benshi bibatere ubutwari.

Sr Kamuzima avuga ko ibyo yakoze abiterwa n’urukundo n’umutima ugira impuhwe yigishijwe anasaba Abantu kuwugira kuko ari bwo isi yagira icyanga ikaryohera abayituye.

Sr Kamuzima w’imyaka 84 yagizwe Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu kubera ibi bikorwa by’Indashyikirwa yakoze.


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->