Twese dufite inshingano yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, cyane cyane duhereye mu miryango

Byagarutsweho na Hon. Depite Ingabire Aline wifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Shangi mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuri ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa cyo kwibukan kuri uyu wa 30 Mata 2025. 

Hon. Depite Ingabire Aline mu ijambo rye yakomeje kandi ahumuriza abacitse ku icumu by'umwihariko abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Shangi, agaragaza ko jenoside itatunguranye kuko yateguwe kuva cyera by'umwihariko ikagira imizi mu bakoloni bw'ababirigi baciyemo ibice abanyarwanda. 

Yagaragaje ko hari abagifite ingengabitekerezo ya jenoside bikaba ari inshingano ya buri munyarwanda kurwanya abantu nk'abo. Yagize ati: “Turabizi ko hakiriho abashaka kudutobera. Hariho abakibiba ingengabitekerezo ya jenoside. Abongabo tugomba kubarwanya twivuye inyuma…..Twese rero dufite inshingano zo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, cyane cyane duhereye mu miryango yacu, kuko ari ho ibiganiro byose bitangirwa. Twebwe rero abakuru turi aha, babyeyi turabasabwa guha abana bacu amakuru y'ukuri yaranze igihugu cyacu, bagakura bazi neza amateka mabi yaranze igihugu cyacu, tunabashishikariza ko baca ukubiri n'ayo mateka mabi bakubaka igihugu twifuza.”

Shangi yari izwi mu mateka nk'igicumbi cy'ukwemera, yahindutse igicumbi cy'icuraburindi mu 1994 ubwo jenoside yakorewe abatusti yabaga, maze interahamwe zigatikiza abatutsi basaga ibihumbi 17.800 zibasanze muri Paruwasi Gatolika ya Shangi aho bari bahungiye no mu nkengero zaho cyane cyane ku cyobo cyiswe icyobo cya “Croix rouge” aho batwarwaga babwirwa ko bagiye gusabirwa ubufasha kuri “croix rouge” ariko bagezwa kuri icyo cyobo bakicwa bakajugunywamo. 


Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu murenge wa Shangi cyitabiriwe na komite nyobozi y'akarere ka Nyamasheke, ba depite Hon. Ingabire Aline akaba n'umushyitsi mukuru, Hon. Senani Benoit, Komite y'umutekano itaguye y'akarere ka Nyamsheke, Perezida wa Njyanama y'akarere ka Nyamasheke n'uw'akarere ka Ngoma, Nyiricyubahiro Mgr Sinayobye Edouard umushumba wa diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Perezida wa IBUKA mu karere ka  Nyamasheke, abayobozi batandukanye mu nzego zinyuranye n'abandi banyacyubahiro. 

"Twibuke twiyubaka"

Uhereye iburyo Prof. Kamana Emmanuel Perezida wa njyanama y'akarere ka Nyamasheke, Mayor Mupenzi Narcisse, Hon. Ingabire Aline, Hon. Senani Benoit, Gasasira Marcel Perezida wa Ibuka Nyamasheke

Bamwe mu bagize komite y'umutekano y'akarere itaguye

Nyiricyubahiro Mgr Edouard Sinayobye asenga mu gikorwa cyo Kwibuka31 i Shangi

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse ubwo yagezaga ijambo ry'ikaze ku bitabiriye Kwibuka 31

Bamwe mu bayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka 31 i Shangi

Mukazayire Beatrice warokokeye i Shangi ubwo yatangaga ubuhamya

Mu bitabiriye Kwibuka31 hari higanjemo urubyiruko rw'abanyeshuri

Abayobozi bafatanya gucana urumuri rw'icyizere


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->