Ubuhinzi ntibukwiye guharirwa abatarabwize

“Benshi mu bakora umurimo w’Ubuhinzi ntibabyize, abenshi barashaje ntibagifite imbaraga zo kubikora, nyamara 90% by’ibiribwa mu Gihugu bikorwa n’aba bahinzi” Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Hon Fulgence Nsengiyumva mu nama yagiranye n’abakozi batandukanye bafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano kuri uyu wa 14 Werurwe 2018.  photo name Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Hon Fulgence Nsengiyumva Muri iyi nama U munyamaba Hon Nsengiyumva yibukije abayitabiriye ko badakwiriye gukomeza kurebera ubuhinzi bukorwa n’abatarabyize ari nabo bategerezwaho guhaza igihugu cyose. Yanasabye abize ibijyanye n’ubuhinzi kutumva ko ari umurimo uciriritse ukwiye gukorwa n’abantu batabyize. Asaba urubyiruko kubyitaho bakareka gukwiragira hirya no hino bashaka imibereho.

Yagize ati “umwana ararangiza kaminuza yarize ubuhinzi, akajya I Kigali gucuruza ‘airtime’ (amakarita y’itumanaho), akajya kurobesha iikipiki nijoro kugira ngo arebe uko yabaho……., uwamurekera iwaba, agafasha amakoperative y’iwabo gutera imbere ko ari we uzi uko ubuhinzi bukorwa nk’uwabyize,.. noneho rero ba bandi babikora, bakuru bacu, ba mama, ba data bakuze, mu myaka cumi n’itanu makumyabiri bazaba batakiriho, noneho basimburwe n’abana bato babyize, nibwo buryo bwo kuvugurura ubuhinzi.

Mbere yo gukora Iyi nama yari yitabiriwe n’abanyamabanaga nshingwabikorwa b’imirenge, abashinzw ubuhinzi mu mirenge, abashinzwe ubworozi mu mirenge no ku karere, abajyanama b’ubuhinzi, twigire muhinzi, Nsengiyumva yabanje gusura imwe mu mihanda ifasha mu kugeza umusaruro ku isoko, Uruganda rw’icyayi rwa Gatare n’uruganda rw’icyayi rugiye kubakwa n’umushoramari Benoit mu Murenge wa Kanjongo.

photo name

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->