ABAKORERA MU ISANTIRE Y'UBUCURUZI YA TYAZO BIYEMEJE KUNOZA ISUKU MURI SERIVISI BATANGA

Uyu wa 17 Kamena 2025 mu karere ka Nyamasheke hakozwe ibikorwa byo kugenzura isuku mu mirenge inyuranye by'umwihariko mu murenge wa Karengera na Kanjongo aho umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yari mu murenge wa Karengera, naho umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza akaba yari mu murenge wa Kanjongo.

Ibi bikorwa by'ubugenzuzi bw'isuku biribanda cyane cyane mu masantire y'ubucuruzi, aharebwa uko abakorera muri ibyo bice bitwara mu bikorwa bylisuku n'isukura, abayobozi bakaganira n'abaturage bafite ibikorwa muri ayo masantire kandi bakajya inama ku bikwiye gukorwa neza mu rwego rwo gutanga serivisi zifite isuku ku babagana cyane cyane abatanga serivisi zo kugaburira abantu, amacumbi n'ibindi mu rwego rwo kwimakaza umuco w'isuku mu bikorwa byose by'abaturage. 

Umuyobozi w'akarere wungirije Madamu Mukankusi Athanasie ari kumwe n'inzego z'umutekano n'abakozi blakarere bashinzwe ubuzima basuye isantire y'ubucuruzi ya  Tyazo baganira n'abakorera muri iyi santire ku isuku n'isukura kandi bajya inama mu rwego rwo kurushaho kunoza isuku muri serivisi batanga. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->