Ubukangurambaga ku kurwanya malaria bwakorewe mu murenge wa Macuba umwe mu mirenge itatu yibasiwe na malaria muri Nyamasheke

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara ya Malariya i Macuba yavuze ko malariya ari indwara abaturage b'akarere ka Nyamasheke bafiteho amakuru kimwe n'abandi banyarwanda muri rusange, ariko ugasanga izahaza benshi kubera kwirara no kudakurikiza amabwiriza yo kuyirinda uko bikwiye. Yavuze ko hari abo usanga badakoresha inzitiramibu ibyo zagenewe gukoreshwa, abadasenya indiri z'imibu ikwirakwiza maraliya n'izindi mpamvu zituma indwara ya malariya ikomeza kuzahaza benshi. 

Yasabye abaturage b'umurenge wa Macuba kimwe n'abandi muri rusange gukurikiza amabwiriza yo kwirinda malariya barara mu nzitiramibu zikoranye umuti bakirinda kuzikoresha ibyo zitagenewe, bagatema ibihuru biri hafi y'ingo kandi bakirinda ibizenga by'amazi areka hafi y'ingo nko mu bikoresho byashaje no mu binogo, gufunga amadirishya y'inzu hakiri kare n'ihindi.

Ubukangurambaga ku kurwanya malariya bwateguwe ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC ku bufatanye na Caritas Rwanda aho bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “ Kurandura malariya bihera kuri  njye.”

Muri ubu bukangurambaga habayeho gusura igishanga cya Bizi aho intumwa za RBC na Caritas Rwanda zasobanuriye abayobozi uko umubu wororoka mu bishanga n'ikiba gikwiye gukorwa kugira ngo hakumirwe iyororoka ry'imibu, bakaba babwiwe ko atari byiza ko amazi yaguma hamwe mu gishanga agomeye kuko ahinduka indiri y'imibu. Aha abaturage bahinga mu gishanga bagiriwe inama yo gukoresha amazi yagomewe igihe gito bakayarekura akagenda kugira ngo bafate amashya kuko iyo amaze iminsi hamwe ahita aba igicumbi cy'imibu. 

Ku kibazo cyo kwibaza ko ibishanga bishobora kuba biri kure y'ingo bityo bikaba bitashoboka ko imibu ibivamo ngo ijye mu baturage, basubijwe ko umubu bishoboka ko wava mu gishanga ukajya mu ngo kuko ushobora kugenda urugendo rugera kuri km 3 bityo bikaba byumvikana ko kugera mu ngo byoroshye. 

Muri ubu bukangurambaga hari hateguwe n'umukino w'umupira w'amaguru wahuje utugari twa Vugangoma na Rugari, umukino ukaba wasojwe ku gitego 1 cya Rugari ku busa bwa Vugangoma. Amakipe yombi yahembwe.

Abaturage bari bitabiriye ubu bukangurambaga bahawe inzitiramibu kandi basuzumwa indwara ya malariya n'abajyanama b'ubuzima bari baje bitwaje ibikoresho bifashisha mu gupima malariya. 

Imirenge itatu yibasiwe na malariya kurusha indi mu karere ka Nyamasheke ni Nyabitekeri, Bushenge na Macuba, abaturage batuye muri iyi mirenge bakaba basabwa kwitwararika bakurikiza abamabwiriza yo kuyirinda.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->