Ubumwe n’Ubudaheranwa byubakwa no gusaba no gutanga imbabazi

Uyu 01 Ukwakira 2025, mu nurenge wa Gihombo mu kagari ka Kibingo, ubuyobozi bw'akarere ka Nyamasheke n'abashyitsi batandukanye bifatanyije n'abaturage mu gutangiza ukwezi kwahariwe kuzirikana ku Bumwe n'Ubudaheranwa. 

Ibirori byo gutangiza ukwezi kw'ubumwe n'ubudaheranwa byaranzwe n'ikiganiro cya Minisiteri y'Ubumwe bw'abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, cyagarutse ku bumwe bw'abanyarwanda n'ibibazo ubu bumwe bwagiye buhura nabyo mu myaka y'ubukoloni na nyuma yabwo, ibyagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe abatutsi. Hatanzwe kandi ubuhamya bugaragaza uko ubumwe n'ubudaheranwa mu murenge wa Gihombo buhagaze hashingiwe ku bufatanye hagati y'abakoze jenoside n'abayikorwe.

Musenyeri Kayinamura Samuel wo mu itorero EMLR yibukije abaturage ko gusaba imbabazi no kuzitanga ari ishingiro ry’ukuri ry’ubumwe. Yatanze urugero rwe bwite, avuga uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari afite umutwaro ukomeye mu mutima, ariko intambwe yo kubabarira ikaba yaratumye abona amahoro. “Ubumwe n’Ubudaheranwa byubakwa n’imbabazi. Ndabivuga kuko mbizi, byaranyubatse.”

Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mupenzi Narcisse, yagarutse ku mateka y’u Rwanda, agaragaza ko igihugu cyahoze gishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa. Yashimangiye ko kuba havugwa ubudaheranwa muri iki gihe, ari ukubera ko Abanyarwanda bo hambere bashoboraga guhangana n’ibibazo bitandukanye kandi ntibaheranwe, bagakomeza kubana mu mahoro. Yibanze ku buhamya bwatanzwe n’abacitse ku icumu n’abakoze Jenoside, aho ubuhamya bw'urugendo rw'imbabazi no kuzitanga, ibyatumye kuri ubu babanye neza kandi bakorera hamwe bubaka ubumwe kandi biteza imbere. Meya ati:“Ubundi nta muntu wakumva uko umuntu wakoze Jenoside yakwicarana n’uwo yiciye bakaganira… ubwo si ubudaheranwa?” 

Yakomeje ashimangira ko hari imbogamizi zikibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa, nko kuba hari abacitse ku icumu bataramenya aho imibiri y’ababo iherereye, asaba gutanga amakuru, yibutsa ko bidahanwa n’itegeko. Yaboneyeho kandi gushishikariza abakoze Jenoside gusaba imbabazi, kuko ari kimwe mu bitanga icyizere ko bicujije kandi bagafata ingamba zo kutongera gusubira mu cyaha. 

Mu gusoza, yibukije abari abantu bose, by’umwihariko urubyiruko,ko hari abantu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri bifashishije imbuga nkoranyambaga, aboneraho gusaba urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya abo badashaka ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->