Uburere buboneye si impano, ni ishingiro ry’ubuzima bw’umwana

Byagarutsweho n'Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imireho Myiza Madamu Mukankusi Athanasie aho yari yitabiriye ibiroro by'Umwana Nyafurika byizihirijwe mu murenge wa Kagano akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa 25 Kamena 2025. 

Umunsi w’umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri mwaka ku ya 16 Kamena, wibutsa intambara ikomeje yo guharanira uburezi ku mugabane w’Afurika. Uyu munsi wahariwe kongera amajwi y’abana b’abanyafurika no kwerekana akamaro ko kugera ku burezi bufite ireme kugira ngo batsinde ejo hazaza.

Umunsi w’umwana w’Umunyafurika  washyizweho mu mwaka w’1991 n’inteko y’abakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu rwego rwo kwibuka imyigaragambyo y’amahoro y’abanyeshuri yo kuwa 16 Kamena 1976, yabereye muri Afurika y’Epfo.

Ku ya 16/06/1976, abanyeshuri bahagurukiye rimwe bamagana icyemezo cy’ivangura rishingiye ku ruhu cyari cyafatiwe abanyeshuri b’abirabura cyo guhabwa uburezi budafite Ireme mu rurimi rudakenewe rw’aba BOERS, Ururimi rwari ruteganyijwe mu mashuri y’abirabura gusa. Ni bwo ku ya 16/06/1976, ibihumbi by’abana bitabiriye imyigaragambyo y’amahoro yo kwamagana ubwo burezi budafite Ireme yabereye I “Soweto”, mu nkengero ya “Johannesburg”, umurwa mukuru w’icyo Gihugu aho abanyeshuri bagera kuri 575 bishwe barashwe, bazira guharanira uburenganzira bwabo ku burezi bufite ireme.

Kuri uy munsi wahuriranye n’ukwezi kw’ubukangurambaga ku uburere buboneye, Madamu Mukankusi Athanasie akaba n'umushyitsi mukuru muri ibi birori, yibukije abana ibikurikira ati: 

"1.Umwana uwo ari we wese afite uburenganzira bungana n’ubw’undi yaba umukobwa, umuhungu, ufite ubumuga n’utabufite ndetse n’umuryango yaba aturukamo uwo ari wo wose nk’uko bishimangirwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribuza iheza n’ivangura iryo ari ryo ryose.

2.Uburezi ni umusingi w’iterambere. Abana bose, ibitsina byombi barakangurirwa kwiga, gukunda ishuri, kugira umwete wo kwiga, bakihatira gutsinda. Ibi bigerwaho bitabira amasomo yose ndetse birinda gusiba, birinda no gukererwa.

3.Mwana, bwira ababyeyi bawe, abarezi bawe icyo ubona gishaka kugusubiza inyuma mu cyerekezo cyawe cyiza. Mu gihe ubona ubuzwa uburenganzira bwawe bwo kwiga cyangwa ukorerwa ihohoterwa, egera ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze, Inshuti z’umuryango aho mutuye cyangwa uhamagare umurongo utishyurwa w’ Ikigo Cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) ari wo 711."

Ababyeyi bibukijwe ko abana ari bo Rwanda rw’ejo Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukankusi Athanasie yibutsa ababyeyi ko uburere baha abana uyu munsi ni bwo buzagena uko bazaba ari abantu bakuru b’ejo. Ati: “Iyo umwana abonye uburere bubi, ntaba umunyeshuri mwiza, ntaba umuturage mwiza, ntaba umuyobozi mwiza, ntaba umubyeyi mwiza.”  Yibukije ababyeyi bimwe mu bibazo birangwa no kudahabwa uburere bwiza birimo: Kurangwa n’Imyitwarire mibi ibangamiye abandi, Kurangwa n’ingeso mbi, Guta ishuri no kudakunda kwiga, Kudashobora kwitunga no kwigira, Guhorana agahinda no kwigunga. 

Kugira ngo umwana ahabwe uburere buboneye ababyeyi n'abarezi basabwe gufata umwanya wo kuganira n’abana, ubera abana urugero rwiza, kurinda abana kwishora mu ngeso mbi no kugendera ku gitutu cy’urungano, gukumira ihohoterwa no guhutazwa

Yasoje yibutsa ko uburere buboneye butangira gutagwa kuva umwana agisamwa; Ati: “Uburere buboneye si impano, ni ishingiro ry’ubuzima bw’umwana. Iyo umwana ahawe uburere buboneye hakiri kare, bituma agira ejo hazaza heza, agatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu. Ariko iyo atabuhawe, ingaruka zivuna umuryango n’igihugu cyose.” 

Uyu mwaka insanganyamatsiko iragira iti Ndera neza, nkure nemye”.

 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->