Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke bwifatanije n'abaturage mu kwizihiza umunsi w'Umuganura

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02/03/2024 Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke bwifatanyije n'Abaturage mu kwizihiza Umunsi w'umuganura.Ni umunsi waranzwe n'Ibikorwa bitandukanye birimo Gufungura ku Mugaragaro Inyubako ya Tyazo City House iherereye mu murenge wa Kanjongo muri Centre y'Ubucuruzi ya Tyazo.

Nyuma yo gufungura iyi Nyubako abayobozi bitabiriye Umukino wahuje Ikipe y'Abakozi b'Akarere n'Abapadiri ba Diocese ya Cyangugu,aho uyu mukino warangiye ikipe y'Abapadiri itsinze ikipe y'Abakozi b'Akarere igitego kimwe ku busa(1:0)

Nyuma y'Uyu mukino habayeho gusura Ibigabiro y'Umwami Kigeli IV Rwabugiri abayobozi n'Abaturage basobanurirwa amateka y'ibi bigabiro n'Impamvu yo kuba Uyu mwami yari atuye aha ndetse urubyiruko rusabwa kumenya aya mateka no guharanira kuyabungabunga.

Nyuma yo Gusura ibigabiro,ibirori by'Umuganura byakomereje ku gusabana aho abaturage n'abayobozi baganiriye ku mateka y'Umuganura,Impamvu yawo,ni ibirori kandi byaranzwe no kuganuza abana babaha amata,kuganuza abakuru no gutarama


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->