Ubuyobozi bw'intara y'Iburengerazuba n'ubw'akarere bwifatanyije na Diyosezi Gatorika ya Cyangugu kwizihiza Yubile y'imyaka 125 Missa ya mbere isomewe mu Rwanda

Kuri uyu wa 14 Kamena 2025 muri Paruwasi Gatorika ya Shangi ho muri Diyosezi ya Cyangugu hari kwizihizwa Yubire y'imyaka 125 Missa ya mbere isomewe ku butaka bw'u Rwanda, aho yasomewe mu murenge wa Shangi ku gasozi ka Gafuba ahazwi nko mu Kigaga ku wa 20 Mutarama 1900.

Ibi birori byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo intumwa za rubanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madamu Mujawamariya Florence, perezida wa Njyanama y'akarere ka Nyamasheke Prof. Kamana Emmanuel, umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse abagize komite y'umutekano y'akarere itaguye, abandi bayobozi mu nzego zinyuranye n'abahagarariye amadini n'amatorero.

Ibi birori byabimburiwe n'igitambo cya Missa kiri guturwa na Nyiricyubahiro Antoine Caridinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali afatanyije n'abandi bepiskopi baturutse muri diyosezi zinyuranye, abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Cyangugu n'abakirisitu baturutse hirya no hino mu gihugu no mu mahanga.
 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->