Ukwezi k' ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi n' igwingira ry' abana bato

Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza hamwe n' abafatanyabikorwa mu mushinga #GikuriroKuriBose uterwa inkunga na USAID bifatanyije n' Abaturage b' Umurenge wa Karengera mu bikorwa by’ ukwezi k’ Ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n' igwingira ry’ abana bato.

Ibikorwa byabimburiwe no gutaha igicumbi mbonezamikurire cyubatswe ku bufatanye na #GikuriroKuriBose kiri gufasha abana 75 mu Mudugudu wa Rwinkuba mu Kagari ka Gashashi muri Karengera.

Ababyeyi barishimira ko kuri ubu abana babo bari kubona aho bafashirizwa haboneye

Mu biganiro byatanzwe, abitabiriye ibi bikorwa bakanguriwe gukomeza kwita kuri gahunda zitandukanye zigamije kwita ku kikurire y' abana harimo cyane kwita ku ndyo yuzuye irimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara n' ibyubaka umubiri hanitwabwa cyane ku ngano n' inshuro umwana agaburirwa ku munsi

Mu bindi ababyeyi basabwe kwitaho harimo gupimisha abana buri kwezi, imirima y' igikoni, iziko ry' Umudugudu, kuboneza urubyaro & kwita ku bikorwa by’iminsi 1000 yambere y’umwana.

Nkuko byagiye bigaragazwa nubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko imirire mibi cyane cyane igwingira ry’abana ritagabanuka ugereranyije n’imbaraga igihugu n’akarere gashyira mu ku rwanya imirire mibi aho akarere kagiye kagira imibare izamuka aho ku manuka bigaragazwa n’ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abatarurage( DHS) bukorwa buri myaka itanu mu mwaka wa 2010 abana 33% kubana bari munsi y’imyaka itanu bari baragwingiye , mu mwaka wa 2015 bagera kuri 34 % naho 2020 bagera kuri 37.7%

Mu kwezi kwa Gicurasi 2022 hakozwe igikorwa cyo gupima abana ubugwingire mu cyumweru cyahariwe ubuzima aho hapimwe abana 5970 bari munsi y’imyaka 2027 nibo byagaragaye ko bagwingiye bangana na 34%

Imibare iva muri raporo z’ibigoNderabuzima igaragaza ko kugeza ku mpera z’ukwezi kwa cyenda dufite Abana bagize ndwaza z’imirire mibi yoroheje bagera 248 bari kwitabwaho n’abajyanama b’ubuzima n’amavuriro 128 (50%) bakaba aribo bamaze gukira

Ubu bukangurambaga bumaze gukorwa mu mirenge 8 bikaba biteganyijwe ko buzagera no mu yindi ku buryo ukwezi kuzasozwa imirenge yose 15 yagezwemo


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->