Umuganda Rusange Usoza Ukwezi kwa Nzeri no Gutangiza Icyumweru cy’Umuryango mu Karere ka Nyamasheke
Ku rwego rw’akarere, umuganda wabereye mu Murenge wa Macuba, Akagari ka Vugangoma, ari naho hatangirijwe ku mugaragaro Icyumweru cy’Umuryango, insanganyamatsiko y’iki cyumweru ikaba ari “Kubaka Umuryango Mwiza”.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo uhagarariye Intara y’Iburengerazuba, Bwana Bisengimana Denis, Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke, ingabo, inzego z’umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage.
Mu bikorwa byakozwe harimo:
Gutanga serivisi mbonezamikurire z’abana bato, kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu mikorere y’amarerero.
Abaturage bagejejweho ikiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), cyagarutse ku kamaro k’umuryango utekanye kandi ushoboye nk’umusingi w’iterambere ry’igihugu.
Abayobozi bashimiye abaturage bitabiriye, babibutsa ko umuganda ari umurage w’Abanyarwanda, ukaba isoko y’ubumwe, urukundo n’ubufatanye mu kubaka igihugu cyifuzwa.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…