Umuganda usoza ukwezi k’Ukuboza waranzwe no gushakira abatishoboye aho kuba
Umuganda usoza ukwezi k’Ukuboza wibanze ahanini mu gushakira aho gutura imiryango imwe n’imwe itishoboye, abasenyewe n’ibiza ndetse n’abimuwe ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
ku rwego rw’Akarere wakorewe mu Murenge wa Kanjongo Akagari ka Raro mu Mudugudu wa Musasa ahahuriye imbaga y’Abaturage bo mu tugari twa Raro na Susa
Abitabiriye umuganda kuri site ya Musasa bashije ibibanza 11 bizaubakirwamo abatishoboye badafite aho gutura bakaba bazakomeza gufashwa n’abaturage gutuzwa neza hakorwa imiganda ndetse aho bishoboka bunganirwe n’Akarere kugira ngo nabo batuzwe neza.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’ Ubukungu Ntaganira Josue Michel yashimiye abaturage uburyo bitabiriye ari benshi abasaba gukomeza ubwo bufatanye muri ahunda zose kuko gufatanya ari ingenzenzi.
Hanatanzwe kandi ibiganiro bikangurira abaturage kurushaho kwkirindira umutekano cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru, kwirinda ibiyobwabwenge, gukumira ibyaha, kugira isuku mu ngo no ku mubiri,..
Uyu muganda wanitabiriwe n’inzego z’Umutekano .


Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…