Umuganda usoza ukwezi wakorewe mu murenge wa Mahembe

Ku rwego rw'Akarere ka Nyamasheke, Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe wakorewe mu murenge wa Mahembe ahakozwe umuhanda ureshya na Km 4 hanaterwa ibiti by'imbuto ku rwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare mu rwego rwo kwizihiza umunsi nyafurika wo kurira ku ishuri .   Umuganda witabiriwe na Nyakubahwa Umunyamabanaga wa Leta Ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyamashekemuri Guverinoma Dr Alexis NZAHABWANIMANA , Itsinda ry’abakozi baturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA),  Umuyobozi w'Akarere , Abayobozi b'Akarere bungirije, 'ingabo, police  n’itinda ry'abakozi b'Akarere n'umurenge n'abaturage  basaga 2000   Ubwo yaganiraga n’abaturage nyuma y'umuganda, Umunyamabanga wa Leta yashimye ubuyobozi bw’Akarere, umurenge ndetse n’abaturage muri rusange uburyo igikorwa cy’umuganda cyari giteguye neza kandi kikitabirwa, ashima ko hakozwe ahantu hanini umuganda utabaye uwo kwikiza, avuga ko ari uburyo bwiza bwasangizwa n’abandi.  Yakomeje kanndi gukangurira aaturage gukurikiza no kwitabira  gahunda za leta zirimo kwicungira umutekano, gutanga Ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku by’umwihariko bita ku bwiherero no kubungabunga ibikorwaremezo. Ubwo yagarukaga kuri gahunda zo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Umunyamabanga wa Leta Dr NZAHABWANIMANA Alexis yibukije abaturage ba Mahembe ko bakwiye gutegura icyunamo neza, bakirinda ingrngabitekerezo aho yava hose bakanafata mu mugongo abarokotse. Dr NZAHABWANIMANA Alexis kadi yakanguriye abaturage kurushaho gutegura neza amatora y’Umukuru w’Igihugu bakurikiza gahunda uko iteguye kandi neza. Nyuma y’ibiganiro hakozwe igikorwa cyo kwizihiza umunsi Nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri (African Day of School feeding) aho bifatanyije n’Abana bo ku rwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare, aho abana bahawe amafunguro maze ababyeyi bakangurirwa gushyira imbaraga muri iyi gahunda kugira ngo inkunga leta ishyiramo yegupfa ubusa ndetse n’abana bakarushaho kwiga neza.   TUYIZERE Jacques Public Relations, Media and Communication Officer                   

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->