Umuganda wo kubaka ibyumba by'amashuri 774
Kruri uyu wa 01 Kamena 2020, hirya no hino mu mirenge hakozwe umuganda wo gutangiza inyubako z’ ibyumba by’amashuri bigera kuri 744 n’ ubwiherero 1080.
Umuyobozi w’Akarere yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gihombo kuri site ya Birehe yo mu Kagari ka Gitwa.
Nyuma y’Umuganda witabiriwe n’abaturage benshi ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, Umuyobozi w’Akarere yibuije abaturage ko aya mashuri ari ayabo n’abana babo biyo ko bakwiye kuyitaho, ibyo basabwa bakabikora kugra ngo ubwo umwaka w’amashuri uzaba utangiye muri Nzeri azahite yigirwamo.
Ibi byumba bije bisanga ibindi 100 n’ ubwiherero 150 birikubakwa hirya no hino ku ma site atandukanye ku bufatanye na Banki y’ Isi ubu bigeze ahashimishije.
Abaturage bakomeza gushimira ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’ Igihugu muri Rusange kubera ko bwitaye ku myigire y’abana babo ndetse bakaba bakomeje gukemura ikibazo cy’ubucucike bwagaragaraga mu byumba by’amashuri.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…