Umugore wo mu cyaro arashimirwa umusanzu we mu kubaka umuryango

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’ Umugore wo mu cyaro uba k uwa 15 Ukwakira buri mwaka, Umugore yongeye gushimirwa uruhare rwe ntagereranywa mu mibereho myiza y’ umuryango n’ n’ uw’ Igihugu muri rusange.

Bimwe mu byo umugore ashimirwa harimo imirimo ye ya buri munsi ituma Abagize umuryango ushobora kubaho ariko rimwe na rimwe bigafatwa nk’ ibidafite akamaro kdi ari byi bituma tubaho buri munsi.

Uyu mwaka insanganyamatsiko u Rwanda rwahisemo iragira iti “Ibidukikije: Ubuzima bwacu“! Abafatanyabikorwa batandukanye bagendeye kuri iyi nsanganyamatsiko bafashije abagore batishoboye gusohoza inshingano zabo ario batabangamiye ibidukikije dore ko imirimo yabo ifitanye isano na byo.

Iyo bateka bakenera inkwi zivuye ku bidukikije ndetse n‘ imyotsi ivuye ku bicanwa ikajya mu kirere ikacyanduza bikagaruka ku buzima bwacu bwa buri munsi, ari na byo bituma hakomeza ubukangurambaga bwo gukoresha uburyo bwa rondereza mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Umufatanyabikorwa JP RWEE yageneye abagore 200 imbabura za rondereza zishobora gukoresha urukwi rumwe zigahisha amafunguro y‘ umuryango ndetse inatanga ibigega bifata amazi 130 (2000l) na 20 (5000L) kugira ngo bafate amazi banarwanye isuri.

Abahawe ibi bikoresho bavuga ko bizabafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse ko bikabafasha kubungbunga ibidukikije.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro wizihizwa ku isi yose buri mwaka ku itariki ya 15 Ukwakira ukaba waremerejwe mu nama mpuzamahanga ku bagore yabereye i Beijing mu Bushinwa mu mwaka w’i 1995.

Kwizihiza uyu munsi bigamije kuzirikana uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu muri rusange. Kuri uyu munsi kandi ni umwanya wo kurebera hamwe inzitizi umugore wo mu cyaro ahura nazo zimubuza kubyaza umusaruro amahirwe ahari no kwigira hamwe icyakorwa kugira ngo arusheho gutera imbere.

Mu Rwanda hashyizweho gahunda zitandukanye zifasha abagore mu iterambere. Izi gahunda zose zigomba gushingira kuri gahunda y’Iterambere y’imyaka 5 (NST2). N’ubwo Igihugu cyacu kimaze kugera kuri byinshi, umugore wo mu cyaro aracyahura n’inzitizi zitandukanye.


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->