Umuhango w’Ihererekanyabubasha ku Muyobozi w’Akarere ucyuye igihe n’Umusimbuye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 09 Nzeri 2019, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Ndashimye Leonce yayoboye umuhango w'Ihererekanyabubasha hagati y'Uwari Umuyobozi w'Akarere Kamali Aimé Fabien n'Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo Ntaganira Josue Michel.

Ni nyuma y’aho Inama Njyanama y’Akarere itakarije icyizere uwari Umuyobozi w’Akarere ikamusimbuza Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Ntaganira Josue Miche nk’Uko biteganywa n’itegeko.

Kamali Amé Fabien wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge muri aka Karere ka Nyamasheke mbere y’uko akayobora, amaze kuri uyu mwanya imyaka isaga ine kuko yagiyeho asoza manda yabanjirije iyi mu kwezi kwa gatatu kwa 2015 asimbuye mugezi we Habyarimana Jean Baptiste na we wari umaze kwegura ku nshingano zo kuyobora Akarere.

Nyuma yo gusoza manda yari yatangiwe na Habyarimana, Kamali yaje kongera kugirirwa icyizere na bagenzi be bari bamaze gutorerwa kuba Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere mu kwezi kwa kabiri 2015, atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere yungirijwe na Ntaganira Josue Michel nk’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu na Mugenzi we Mukamana Claudette Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
 

Ubwo yayoboraga uyu muhango, Visi Perezida w'Inama Nyanama y'Akarere yasabye abakozi n'izindi nzego gukomeza gufatanya n'Umuyobozi Mushya n'ubwo atari mushya mu buyobozi bw'Akarere (kukoa asanzwe ari Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu),kugira ngo bakomeze mu cyerekezo cy'Akarere ari na cyo cy'Igihugu nta gihungabanye.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->