Umunsi mpuzamahanga w'umugore wizihirijwe mu murenge wa Karengera ku rwego rw'akarere
Kuri uyu wa 08 Werurwe 2025 umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe mu mirenge yose y’akarere ka Nyamasheke. Ku rwego rw’akarere uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Karengera, ukaba witabiriwe n’abaturage b’uyu murenge , abayobozi b’akarere, inzego z’umutekano na bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bayobowe na Madamu Senateri Nyinawamwiza Laetitia.
Izi ntumwa za rubanda ziri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu karere, aho zaganiriye n’inzego zinyuranye ku muryango uteye imbere kandi utekanye n’uruhare rw’umugore mu gusigasira umuryango uteye imbere.
Umurenge wa Karengera wizihirijwemo umunsi mpuzamahanga w’umugore ni umwe mu mirenge y’akarere irangwamo ibikorwa byinshi by’iterambere kandi bigirwamo uruhare n’abagore.
Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, abayobozi bamurikiwe umusaruro ukomoka ku bikorwa by’ubuhinzi bw’abagore bo mu murenge wa Karengera, ariko bagaragarizwa imbogamizi yo kugeza umusaruro wabo ku masoko kubera ikibazo cy’imihanda.
Umushyitsi mukuru muri ibi birori Madamu Senateri Nyinawamwiza Laetitia yashimiye abayobozi b’akarere n’izindi nzego bagiranye ibiganiro ku muryango uteye imbere kandi utekanye, asaba abagabo by’umwihariko kwirinda ubuharike kuko byagaragaye ko ari kimwe mu mpamvu z’amakimbirane mu miryango.
Yashimiye abagore bo mu murenge wa Karengera batanze ubuhamya bw’uko biteje imbere, avuga ko ibikorwa by'iterambere ry'abagore n'igihugu muri rusange bivomwa mu miyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wasubije umugore agaciro n'amahirwe yo kwiteza imbere. Yasabye abatanze ubuhamya bw'uko biteje imbere gukomeza iyo ntambwe kandi bagira uruhare mu muryango utekanye uzira amakimbirane. Yabijeje ubuvugizi ku kibazo cy’imihanda itaborohereza kugeza umusaruro ku masoko.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…